Gakenke: Isabune ni kimwe mu bigurwa cyane ku munsi w’isoko

Mu isoko rirema mu ri santere ya Gakenke uhasanga ubucuruzi butandukanye dore ko abantu baba baturutse impande zitandukanye bitewe n’uko iri soko rirema kabiri gusa mu cyumweru.

Mu bucuruzi bukunda gukorerwa hanze y’isoko uhasanga abana bari munsi gato y’imyaka 20 y’amavuko baba bafite amakarito baranguyemo amasabune yo kumesa. Abo bana bavuga ko umwe ashobora kugurisha ikarito irenga imwe ku munsi.

Isabune ngo nicyo gicuruzwa cyigurwa cyane mu isoko rya Gakenke.
Isabune ngo nicyo gicuruzwa cyigurwa cyane mu isoko rya Gakenke.

Jean Baptiste Nshimiyimana atuye mu kagari ka Bukanka ni umwe mu bana baba bazanye isabune ku isoko, avuga ko ashobora gucuruza ikarito imwe n’igice y’isabune akunguka amafaranga 1000 Rfw ku ikarito.

Nshimiyimana avuga ko ikarito ayifatira amafaranga 5000 agakuramo bitandatu bivuze ko ku munsi ashobora gakorera 1.500 Rfw iyo yacuruje ikarito n’igice.

Shadlak Hategekimana atuye mu murenge wa Karambo nawe azanwa m isoko no gucuruza isabune akavuga ko ashobora gucuruza hagati y’ikarito imwe n’ebyiri ku munsi w’isoko.

Kimwe mu bintu bitangaje ni uburyo bacuruza bakatira umuntu bitewe n’amafaranga afite gusa bose bakaza guhuriza kuyo bakuramo ku ikarito.

Ngo mu isoko rya Gakenke bafite uburyo bwo guha buri wese isabune ijyanye n'amafaranga afite.
Ngo mu isoko rya Gakenke bafite uburyo bwo guha buri wese isabune ijyanye n’amafaranga afite.

Ikindi usanga bose ari abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya cumi n’ibiri na cumi n’irindwi kandi bose bakavuga ko ayo bakuramo bayabitsa mu bimina kugirango bazafate menshi yabagirira akamaro.

Devota Mukamwezi ni umwe mu baguzi baganiriye na Kigali Today avuga ko kugurwa kw’isabune cyane ku munsi w’isoko abona biterwa n’uko akenshi umuntu waje ku isoko aba afite icyo yazanye kugurisha yamara kugurisha atashye akagura isabune kuko ibafasha mu mirimo y’isuku itandukanye.

Mukamwezi akomeza avuga ko akenshi batinya no kuza kugera mu nzira bakayanywera kuburyo wakwisanga ugeze mu rugo udafite n’ay’isabune kandi ikenerwa kenshi.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 2 )

wooow,bivuzeko aha hantu harangwa nisuku nyinshi, burya ikintu gikundwa ahantu runaka byerekano uko bari niba kibafasha kwisukura kandi kinaabaha agafaranga nntako bisa

manzi yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

ese umuntu ufunze agombera koatunganya imisatsi

addghcccccccccj yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka