Gakenke: Inyubako yari gukorerwamo n’Akarere ishaje idakoreshejwe
Abatuye mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bibaza impamvu inyubako yagombaga gukorerwamo n’icyahoze ari Akarere ka Bugarura irinze isaza nta kintu na kimwe kiyikorewemo nyamara yarashowemo amafaranga menshi mu kuyubaka.
Iyo nyubako igizwe n’ibyumba bibarirwa muri 42 byiyongeraho na salle yagombaga kujya ikorerwamo inama, iherereye mu Kagari ka Muhororo.
Bizimungu Innocent, umwe mu batuye muri ako gace, avuga ko kuva mu mwaka wa 2002 yatangira kubakwa, imbaraga zayishowemo yaba ku ruhande rw’abaturage bayikoragaho umuganda, abagiye batanga umusanzu w’amafaranga n’ubutaka, byiyongeraho akayabo k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 200 Leta yashoye mu kuyubaka, bababazwa n’uko byabaye impfabusa.
Yagize ati: “Ubwo yamaraga kuzura bakanayitera amarangi, twayisamiye hejuru kuko twatekerezaga ko ituzaniye amajyambere. Kuva ubwo nta gikorwa na kimwe kigeze gikorerwamo, barayikinze barigendera bikurikirwa n’uko uko imyaka yagiye ishira, yagiye isaza, bigera ubwo itangira kumeramo ibiti by’imivumu, itonda urubobi, ibihuru birayirengera hahinduka ikigunda”.
“Urebye imbaraga zahatikiriye dukora imiganda yo gutunda amatafari n’itaka byayubatse, abagiye batanga umusanzu w’amafaranga n’ubutaka byo gushyigikira imirimo yo kuyubaka, ubona ko ari igihombo gikomeye twagize nk’abaturage, cyiyongera ku kayabo k’amafaranga Leta yayishoyeho”.
Iyo nyubako yari kuba iy’icyahoze ari Akarere ka Bugarura kari gahuje ibyahoze ari amakomini harimo iya Cyabingo na Ruhondo ari yo Gakenke y’ubu, abaturage batekereza ko yakagombye gusanwa, hagakorerwamo ibindi bikorwa bakeneye hafi yabo.
Umuturage witwa Niyonzima Martin agira ati: “Bashobora kuyivugurura neza bakaba bahagira uruganda, ishuri ry’imyuga cyangwa Irerero. Ino aha ibikorwa remezo byinshi bituri kure ku buryo bidusaba gukora ingendo zivunanye tujya gushaka izo servisi aho biri. Ntibigeze banatekereza kuhagira byibura ibiro by’Akagari ngo bagakure iriya hejuru mu misozi kubatswemo. Cyangwa se ibyo byaba bidashobotse, bakareba imiryango igituye mu bihanamanga by’amanegeka igiye kuzatembanwa na byo, hakarebwa uko nibura buri umwe, bamutiza icyumba kimwe kimwe, abawugize bakabona aho bakinga umusaya”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko impinduka zagiye zibaho mu kuvanaho ibyahoze ari amakomini bihurizwa mu Turere ziri mu byatumye icyari kigenderewe mu kubaka iyo nzu kitagerwaho.
Yagize ati: “Tumaze iminsi mu mikoranire n’Ikigo RTB, turebera hamwe uko iyo nzu yazavugururwa ikazajya yigishirizwamo imyuga. Hanabayeho ko tugishyikiriza icyangombwa cy’ubutaka iyo nzu yubatsweho kugira ngo hatangire harebwe uko hagenwa imivugururire yayo ikajyanishwa n’ibigomba kuzayikorerwamo”.
Ibijyanye n’inyubako za Leta zadindiye mu myubakire n’izagiye zuzura ariko zikaba zidakorerwamo, bikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasohotse muri 2022, igendeye ku bugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Imiturire, icyo gihe yagaragaje ko mu nyubako Leta ifite mu gihugu hose uko zabarirwaga mu bihumbi bisaga 49, izigera mu 1000 zitakoreshwaga.
Intara y’Amajyepfo icyo gihe ni yo yari yihariye inyubako nyinshi kuko zabarirwaga muri 300, ikurikiwe n’Intara y’Uburengerazuba yari ifite 252, iy’Amajyaruguru ifite 245, iy’Iburasirazuba 180 naho Umujyi wa Kigali ukaba wari ufitemo izigera muri 60.
Ohereza igitekerezo
|
abayobozi binzego zibanze bayobora Aho ibyo bikorwa biherereye bakwiye kujya babigiramo uruhare kugirango izo nyubako ndetse nindi mitungo ya reta bimenyekane kdi bikoreshwe