Gakenke: Intore zo ku rugerero ziramagana abita urugerero TIG
Urubyiruko rwatangiye urugerero mu karere ka Gakenke ruvuga ko rutishimiye abantu batangiye kugereranya urugero n’igihano nsimburagifungo (TIG) kuko ari ugupfobya abazakora urugero.
Abo basore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye bavuga ko nta cyaha na kimwe bakoze uretse kuba bumva bafite ubushake bwo gukorera igihugu cyabo ibikorwa by’iterambere.
Nyiratebuka Salma, umwe muri izo intore zo mu Murenge wa Gakenke ashimangira ko urugero atari TIG ahubwo ari umusanzu wabo wo kubaka igihugu.
Yagize ati: “… abantu bafata iki gikorwa cy’urugerero nka TIG si ko bimeze, nk’uko twagiye mu itorero bakadutoza uburyo tugomba gukora ibikorwa by’ubwitange, nk’uko kera byahozeho natwe tumvishe ko tugomba kubikora.
Urugerero ni ukubaka igihugu cyacu, twiteza imbere nk’Abanyarwanda muri rusange kuko ntabwo twakwishimira guhora twumva ko twafashwa tudakora….iyo abantu bavuzwe ko tugiye gukora TIG kandi tugiye ku rugerero ntabwo bidushimisha”.

Izo ntore zigera kuri 70 zikomoka mu Murenge wa Gakenke zizagira uruhare mu iterambere ry’umurenge bakomokamo bakangurira abaturage kwitabira mitiweli, kuboneza urubyaro, kwirinda icyorezo cya Sida, kurwanya imirire mibi bakora akarima k’igikoni mu buri kagali n’ibindi.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe ya World Vision yabaye tariki 23/01/2013, intore zahuguwe ku mishinga ibyara inyungu n’imishinga y’iterambere ry’abaturage. Batangaza ko ayo mahugurwa yabafunguye umutwe ku buryo bakwihangira imirimo yagirira akamaro aho bavuka kandi ngo bagiye gukangurira urundi rubyiruko kwihangira akazi.
Umuyobozi wa World Vision ADP Nyarutovu, Nsengiyumva Aimable avuga ko izo ntore zizabafasha kumenya inkunga batanze icyo yamariye abaturage kandi bazabagezaho ibyifuzo by’abaturage kuko babana nab o umunsi ku munsi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|