Gakenke: Intore ziri kurugerero zimaze gukora ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 49 z’amafaranga yu Rwanda

Urubyiruko rusoje amashuli yisumbuye ruri ku rugerero mu karere ka Gakenke baratangaza ko bishimiye ibikorwa bakorwa n’ubwo nta mafaranga bakuramo, kuko bari kwiyubakira igihugu nyuma yo gukora ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 49 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba mu bikorwa bakora harimo kwubakira abatishoboye bituma barushaho kumva ko ibisubizo biri muri bo, nk’uko bitangazwa na bamwe muri uru rubyiruko baganiriye na Kigali Today.

Imparanira kurusha mugikorwa cyo kwubakira abatishoboye inzu.
Imparanira kurusha mugikorwa cyo kwubakira abatishoboye inzu.

Bavuga ko iyo bahuriye hamwe bakora ibikorwa byiza byo kubaka igihugu bibafasha guhuza ntizipfe ubusa, mu gihe baba barimo guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Claudine Nyirasafari w’imyaka 23 nuwo mu murenge wa Minazi akagari ka Munyana, avuga ko igikorwa cy’urugerero yacyakiriye neza kuko uretse kuba bigirira akamaro igihugu binakagirira abarutuye.

Ati “Kuba turi kurugerero nabyakiriye neza kuko ibikorwa dukora bigirira akamaro igihungu hamwe n’abanyarwanda.”

Imparanira kurusha mu gikorwa cyo gutunda rukarakara.
Imparanira kurusha mu gikorwa cyo gutunda rukarakara.

Nyirasafari akomeza avuga ko uruhare rwe mukwubaka igihugu ari ugufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakorewe ihohotera bakanangiririzwa ibintu, ubundi bagafatanya mu kwiyubaka.

Didas Karangwa nawe n’intore irikurugerero avuga ko iyo yumvishe ko ibintu arimo gukora ari ukwubaka igihugu, kandi nawe akaba yabigizemo uruhare bimushimisha cyane

Ati “ Hari ukuntu umuntu ashakisha ngo ese igihugu wagikorera ute, nyamara hari udukorwa duto dukora hariya ku rugerero bikaba byagira ingaruka nziza mu kwiyubakira igihugu kandi ubigizemo uruhare.”

Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rwariyambajwe rugashorwa mu bikorwa bigayitse by’ubwicanyi, byatumye afata isomo ry’uko umuntu wese umuzaniye igitekerezo abanza kureba niba cyubaka cyangwa kitubaka maze akabona kwifatanya.

Intore kandi zigira uruhare mu bikorwa byo kwigisha abana.
Intore kandi zigira uruhare mu bikorwa byo kwigisha abana.

Yozefu Karekezi n’umutahira w’abesamihigo ba Gakenke, avuga ko izi ntore ziri ku rugerero zitwa “Imparanira kurusha”, kuko zigomba guharanira kurusha bakuru babo b’imbanzamihigo aribo batangije iyigahunda y’urugerero.

Karekezi akomeza avuga ko ibikorwa bimaze gukorwa nazino ntore ziri kurugerero ari byinshi kandi by’ingirakamaro, kuko harimo ibikorwa by’amaboko hakabamo iby’ubukangurambaga, nibindi birimo ibyo gutanga za serivisi mu rwego rw’imirenge n’utugari.

Yongeraho ko mugihe kitageze ukwezi ngo intore zisoze urugerero, ibikorwa by’imihigo bahize bigeze ku kigereranyo cya 96%, mugihe ubariye mu mafaranga ibikorwa by’amaboko izi ntore zimaze gukorera ku rugerero angana na miliyoni 49 ziyongera ku bikorwa bakuru babo bakoze umwaka ushize.

Karekezi avuga ko izi ntore ari bisubizo kuko iyo biza kuba ko akarere ariko kagombaga gusohora amafaranga mu bikorwa intore zakoze, amafaranga yashoboraga kurenga miliyoni 100 kuko hiyongeramo n’amasoko y’abazabikora.

Uyu mwaka wa 2014 mu karere ka Gakenke hari intore ziri kurugerero 1,244, ziri mu mirenge itandukanye uko ari 19 yose igize kano Karere.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka