Gakenke: Inama Njyanama yahagaritse ku kazi umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu karere

Nyuma yo guhagarikwa ku kazi bwa mbere akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja agasubizwa mu kazi, Buradiyo Theogene wari umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Gakenke yongeye guhagarikwa ku kazi kubera amakosa atandukanye yakoze mu kazi.

Inama Njyanama yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 26/04/2013, yafashe icyemezo cyo guhagarika Buradiyo Theogene ku kazi ishingiye ku makosa atandukanye ajyanye n’akazi no kutagira impamyabushobozi yo ku rwego rwa kaminuza.

Buradiyo yandikiye umuyobozi w’akarere tariki 05/03/2013, amubwira ko ahagaritse akazi by’agateganyo akazagasubiramo ari uko ubuyobozi w’akarere bukemuye ikibazo cy’imicungire y’amavuta y’imodoka ( carburant).

Ibi byakurikiwe no kwanga gutanga imfunguzo za biro akoreramo kandi hari amadosiye y’abakozi yafungiranye, bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi.

Ibi byatumye abagenzuzi b’akarere bafatanyije na Komisiyo y’Ubukungu mu Nama Njyanama y’akarere bakora igenzura basanga nta kibazo gihari mu micungire ya carburant, uretse ko Buradiyo wihaye uburenganzira bwo gusinyira amavuta y’imodoka angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 650 kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ahari.

Diplome Buradiyo yatanze muri dosiye yaka akazi.
Diplome Buradiyo yatanze muri dosiye yaka akazi.

Ikindi ashinjwa ni ugukodesha n’akarere imodoka yahawe na Leta kandi bitemewe, yarangiza agacura izindi nyandiko ahindura puraki z’imodoka akandika RAB 314 C aho gukoresha RAC 314 B kugira ngo hatazagira utahura ayo manyanga.

Uretse ayo makosa agendanye n’akazi, uyu mugabo yaje gutahurwa ko afite impamyabushobozi mpimbano ya kaminuza yo muri Kongo-Kinshasa igaragaza ko yize muri kaminuza CEPROMAD iri i Goma akaba afite diploma mu gashami k’ubutegetsi (Administration publique).

Hamwe no kudashira amakenga iyo diploma, ubuyobozi bw’akarere bwandikiye iyo kaminuza kugira ngo bumenye niba koko yarahize. Tariki 18/04/2013, Kaminuza ya CEPROMAD yasubije ko itazi Buradiyo Theogene nk’umunyeshuri wabo kandi nta diploma bamuhaye; nk’uko ibaruwa dufitiye kopi ibivuga.

Si ubwa mbere Buradiyo ahagaritswe

Bwa mbere, Buradiyo Theogene w’imyaka 40 yahagaritswe ku kazi by’agateganyo muri Mata 2012 ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja ariko aza gusubizwa mu kazi na Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

Aho Buradiyo yavuze ko yize barabihakanye.
Aho Buradiyo yavuze ko yize barabihakanye.

Icyo gihe, Inama Njyanama yamuhagaritse imushinja guteza umwuka mubi mu bakozi n’abaturage ayobora, kutita ku nshingano ze z’ubuyobozi, imyitwarire igayitse ku muyobozi aho yashinjwaga gusambanya umukobwa ku gahato no gucunga nabi inkunga y’abacitse ku icumu yakusanyijwe mu cyunamo.

Iki cyemezo cy’Inama Njyanama kizashyikirizwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta na yo ifate umwanzuro mu gihe kitarenze amezi atatu niba yirukanwe burundu cyangwa asubijwe mu kazi.

Ntitwabashije kubona Buradiyo Theogene ngo agire icyo avuga ku birego ashinjwa kuko na telefone ye itaboneka. Birakekwa ko yaba atari mu gihugu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

YEWE TWARABIVUZE BATWITA ABASAZI NONE ....(GITIF WA AKARERE)NTUBIBONYE KO TURABAGABO

yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Buardiyo amatiku no gukunda abagore ni ibintu bye. Imana izamufashe ahinduke. Muarakoze!

yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Ibi bigaragaza uburyo akazi kaba karatanzwe.Ese hagiye hatangwa equivalence nta mananiza. Ngo akazi karabuze ra, urabona umuntu umaze imyaka irenga 6 mu kazi nta mpamyabushobozi afite? Iri kosa ryabazwa nde? namwe nimumbwire.
universite za Kongo ziremewe bareke kunaniza abantu bazizemwo, kandi akazi gatangwe nta kimenyane ahubwohashingiwe kuri trasparence

yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

NGIRANGO NTA DIPLOME, DEGREE YO HANZE(I.E NIBA UMUNTU ATARIZWE MUMASHURI AZWI MURWANDA AKABA YARIZE MU MASHURI YO HANZE YURWANDA) YAKWIYE KWEMERWA cg se guhabwa icyo bita equivalence MURWANDA NA NCHE(National Council for Higher Education)MBERE YUKO YAKORESHWA UWO MUNTU AHABWA AKAZI MURWANDA. NKABA NATANGA INAMA NO KUBANDI BAKORESHA BO MURWANDA BAFITE BENE ABO BAKOZI KWIHUTIRA GUSABA ABAKOZI BABO GUKORESHA EQUIVALENC, NIBA ATARI IBYO MURUNVA KO TWABA TURI KWIBISHA IGIHUGU. KERETSE NIBA AKO KAZI KATABA GASABA DIPLOME OR DEGREE

kamanaL yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

YEWE UYU MUKOZI NDABONA YARI AFITE AMAKOSA NKAY’INGURUBE TU.ARIKO SE UBUNDI UBWO AKAZI YAGAKORAGA RAAAA,BIRUMVIKANA KO IYO UMUYOBOZI YAGIYE MU MAJIPO NRACYO ABA AGIKORA

matwi yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Uwibye diplome agatinyuka kuyikoresha yabuzwa n’iki gukora amakosa yoroheje yakoze mu karere, yanditse atabaza ngo carburant SEx w’Akarere afatanije na logistique ngo barayitwara, none birangiye ariwe igaragayeho, yatemye igiti yicayeho iyo yicecekera bwari guca kabili nuko iminsi y’igisambo ari 40 n’abandi babe bumva muri Minisante bagenzure zirahari nyinshi pe

Cyuzuzo pacifique yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Ubutabera ahubwo nibutangire bumukurikirane kuko yakabije kwica amategeko

rugira yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Leta nifatire ingamba Abantu benshi bakoresha Diplome z’impimbano akenshi babeshya ko zavuye muri RDC. Kuki hadafatwa umwanzuro rusange abafite izi doplome zose bagahabwa ukwezi kumwe ko kuba bagaragaje equivalence? Koko abantu babeshye Leta ku manywa y’ihangu. MIFOTRA nikemure iki kibazo. Gusa GAKENKE yibuke ko umukozi wa Leta yirukanwa bashingiye ku nama zatanzwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta. Ndabona bishe procedure kandi amakosa umukozi aregwa aremereye.

HAVUGIMANA Albert yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka