Gakenke: Imyiteguro y’amatora y’abadepite bahugura abafite ubumuga

Abafite ubumuga bo mu karere ka Gakenke bari guhugurwa ku gikorwa cy’amatora y’abadepie bazahagararira abaturage mu nteko ishingamategeko, giteganyijwe umwaka utaha wa 2013. Komisiyo y’amatora ikemeza ko abafite ubumuga nabo bafite uruhare muri iki gikorwa.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora imaze igihe ihugura ibyiciro by’Abanyarwanda bitandukanye ku miyoborere myiza na demokarasi, kugira ngo basobanukirwe neza amatora bityo azarusheho kugenda neza.

Icyiciro cy’abafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke cyari gitahiwe na cyo cyahawe amahugurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012.

Celestin Niyonsenga, umwe mu bafite ubumuga avuga ko bagiye gushishikariza abandi bantu bafite ubumuga kuzitabira ayo matora.

Abifite ubumuga bavuga ko amahugurwa babonye yari ngombwa, kuko mbere y’aya mahugurwa bitinyaga, biyumva nk’abantu badashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu. banahamagarira bagenzi babo kutitinya nabo bakiyamamaza muri iki gikorwa gifatwa nk’idorerwamo ya demokarasi, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo, Olive Mukashema.

Mu matora y’abadepite, icyiciro cy’abafite ubumuga na cyo gitora umudepite ugomba kubahagararira mu nteko ishingamategeko, ukora ubuvugizi by’umwihariko ku bibazo by’abafite ubumuga kugira ngo bikemuke.

Abahuguwe basabwa kuba imboni n’urumuri rwa demokarasi mu mirenge bakomokamo kandi bakazahugura bagenzi babo bafite ubumuga.

Umuhuzubikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu Karere ka Gakenke, Bizimana Andre, arahamagarira Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byose bijyanye n’amatora mbere na mbere abamerewe gutora kuzaba abambere mu kwiyandikisha.

Leonard Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka