Gakenke: Imvura yahitanye abana babiri inasenya amazu 74
Imvura yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/05/2012, yasize yishe abana babiri b’abahungu inasenya amazu agera kuri 74, mu mirenge irindwi igize akarere ka Gakenke.
Iyo mvura yaguye amasaha agera kuri ane, yahitanye uwitwa Théogene Habagusenga w’imyaka itandatu, utuye mu Kagali ka Buyange, inzu imuguyeho naho umuvandimwe we bari kumwe mu nzu arakomereka.
Mu Kagali ka Gakindo ho mu murenge wa Janja, inkangu yagwiriye umwana w’imyaka umunani witwa Jean Claude Niyitegeka ubwo yari ahagaze mu irembo ry’iwabo.
Imyuzure yatewe n’iyo mvura yasenye amazu 74 mu mirenge irindwi ari yo Busengo, Janja, Kivuruga, Mataba, Mugunga, Rusasa na Rushashi.
Uwo mubare ushobora kwiyongera kuko amazu menshi yubakishijwe amatafari y’inkarakara, yajwenze ku buryo na yo ashobora kugwa igihe cyose.

Amazu agera kuri 80 niyo amaze gusenyuka muri uku kwe Kwa 05/2012, biturutse ku mvura yaguye ari nyinshi nyinshi muri aka karere.
Abasizwe iheruheru n’imyuzure bagiye gucumbika mu baturanyi babo mu gihe batarabona ahandi hantu ho kwikinga. Abenshi muri bo basohotse mu nzu imbokoboko, dore ko yabatunguye saa Kumi n’imwe za mu gitondo bakiryamye.
Uretse amazu, iyo mvura yangije hegitare 67 z’ibishyimbo mu mirenge ya Mugunga na Rusasa na hegitare 35 z’umuceri mu Murenge wa Mugunga.

Ku gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Zéphyrin Ntakirutimana, aherekejwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Supt. Gatera Evariste, bageze mu mirenge yahuye n’ibyo biza birebera ibyangijwe n’imyuzure banahumuriza abaturage.
Mu mpera z’ukwezi kwa 04/2012, imvura nk’iyi yangije hafi hegitare 130 z’ibishyimbo mu nkengero z’umugezi wa Base n’ikiyaga cya Muhondo, inahitana umusore w’imyaka 24 arohamye mu mugezi wa Base.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|