Gakenke: Imiryango isaga 3500 irarana n’amatungo mu nzu

Imiryango 3722 yo mu Karere ka Gakenke yagaragayeho kuba yibanira n’amatungo yayo mu nzu kubera kutizera umutekano wayo, kuko ngo iyo araye hanze akenshi yibwa.

Iyi mibare yagaragajwe na gahunda yo gusura urugo ku rundi yakozwe mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, bikaba biteye ikibazo kuko akenshi usanga ahanini ariyo mbarutso y’indwara zituruka ku mwanda.

Amwe mu matungo akunda kurazwa mu nzu harimo Ihene, Intama, inkoko, inkwavu, Sumbirigi (imbeba za kijyambere), ingurube n’ayandi matungo magufi yose ashobora kworohera umuntu mu buryo bwo kuyatwara.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke buvuga ko imiryango isaga ibihumbi 3500 ikirarana n'amatungo mu nzu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko imiryango isaga ibihumbi 3500 ikirarana n’amatungo mu nzu.

Ubwo abadepite n’abasenateri bari mu rugendo rwateguwe n’inteko ishingamategeko mu rwego rwo kuganiriza abaturage ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zinyuranye guhera kuwa 24/01/2015 kugeza 03/02/2015, Hon Senateri Consolée Uwimana yavuze ko kuba umubare ungana kuriya ukirarana n’amatungo ari ikibazo koko, ariko bitewe n’uko abenshi bavuga ko ari ukutizera umutekano wayo basabye inzego z’umutekano kwongera ingufu.

Agira ati “abenshi bavuga ko babana n’amatungo mu nzu yabo kubera ikibazo cy’umutekano, twabisabye abashinzwe umutekano kugira ngo barebe uburyo bashyira ingufu mu gushaka umutekano ku rwego rw’umudugudu hakorwa amarondo, n’ingabo bakaba batwemereye ko bagiye gushyiramo ingufu ku buryo ikibazo cyo kurarana n’amatungo mu nzu twizera ko mu minsi mike kizaba cyacitse”.

Senateri Uwimana yasabye abashinzwe umutekano gushyira imbaraga mu gushaka umutekano ku rwego rw'umudugudu.
Senateri Uwimana yasabye abashinzwe umutekano gushyira imbaraga mu gushaka umutekano ku rwego rw’umudugudu.

Ku ruhande rw’abahagarariye inkeragutabara, nabo bemeza ko hagiye kubaho kongera gukaza amarondo kugira ngo abaturage barusheho kwizera umutekano w’amatungo yabo, ku buryo inzego z’umudugudu zigomba gushyiraho ingamba z’uko haramutse hagize itungo ribura rigomba gushakishwa ryanabura ubundi bakareba uburyo nyiraryo yarisubizwa.

Naho kurunde rwa Polisi bo babona ikibazo cyari ukudakurikirana neza uburyo amarondo akorwamo kandi ngo kuva aho bitangiriye ibibazo birimo biragenda bishira, bakanabifashwamo n’ikigo gihurizwamo abitwara nabi (transit Center) ku buryo bitanga n’isomo ku bandi.

Muri gahunda yo gusura urugo ku rundi irimo gukorwa muri iyi minsi hamaze gusurwa ingo 75,667 mu ngo zisaga gato ibihumbi 80 zibarirwa mu Karere ka Gakenke.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka