Gakenke: Imiryango 400 yabaga mu manegeka igiye kubakirwa umudugudu
Imiryango 400 yo mu Karere ka Gakenke yiganjemo iyari ituye mu bice by’amanegeka, igiye kubakirwa umudugudu uzuzura utwaye Miliyari zisaga umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
- Ku ikubitiro imirimo yo kubaka uwo mudugudu yabanjirijwe no kubaka inzu eshatu mu rwego rw’igerageza
Imirimo yo kubaka uyu Mudugudu mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Muzo, yabanjirijwe no kubaka inzu eshatu mu rwego rw’igerageza ngenderwaho, mu kuzubaka izindi nzu ziteganyijwe.
Ni umudugudu witezweho kugarura icyizere cy’imwe mu miryango yari imaze igihe mu gihirahiro, iterwa n’amanegeka yabagamo.
Nyiransengimana Dativa wo mu Murenge wa Mataba, avuga ko impungenge bahorana z’amanegeka batuyemo, zarushijeho kwiyongera ubwo imvura yagwaga ari nyinsi muri Gicurasi 2023 ikangiza ibyabo.
Yagize ati “Yaguye idutunguye twanasinziriye, dushigukira hejuru ibintu byadukomeranye, tudafite aho dupfumurira ngo dukize amagara. Ibiti binini n’ibibuye bya rutura wagira ngo ni urutare byamanurwaga n’amazi y’imvura bikitura ku nzu zigahirima izindi zikangirika, ku buryo abantu benshi nta kintu na kimwe twarokoye mu nzu, tugasigara turi ba mbarubukeye”.
Babona uyu mudugudu nk’umuti urambye w’izo ngaruka nk’uko Byiringiro Isaac abivuga ati: “Twahereye cyera twifuza kwimurwa muri aya manegeka tugatuzwa ahadashyira ubuzima bwacu mu kaga, kuko turambiwe guhora mu bihombo n’ubwoba bw’uko tutaramuka cyane cyane iyo ari igihe cy’imvura. Bamwe inzu zarasenyutse, abandi babura ababo, imyaka irangirika mbese dusigara tudafite aho twikora. Uyu mudugudu bagiye kutwubakira turifuza ko bashyiramo imbaraga ukazuzura vuba bishoboka, tukawutuzwamo kuko twari tuwusonzeye cyane”.
- Uwo mudugudu uzatuzwamo imiryango 400 ukazuzura utwaye Miliyari umunani
Ngo hari hashize igihe kinini hagitegerejwe ko umushinga wo kubaka uyu mudugudu ushyirwa mu bikorwa, uhereye mu 2016 ibiza byatangira kwibasira bikomeye aka Karere.
Mu mezi atatu ari imbere, icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’inzu 200, byitezwe ko zizaba zuzuye neza abaturage bazituzwemo nk’uko Nizeyimana JMV, uyobora Akarere ka Gakenke yabibwiye Kigali Today.
Ati “Ni gahunda izakorwa mu byiciro bibiri, aho icya mbere kizatangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze ibyumweru bibiri biri imbere. Imiryango 200 izatuzwamo icyo gihe duteganya ko ari iyo mu gice cyegereye ahazubakwa uyu mudugudu mu Mirenge ya Muzo, Mataba, Gakenke hamwe na Janja, isanzwe iba mu manegeka akabije, tukayabakuramo mu buryo bwihuse”.
Miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda zizashorwa mu kubaka uyu mudugudu, azatangwa na Leta y’u Rwanda mu byiciro, aho ikizabanza kizatangirana na Miliyari eshanu.
Uwo mudugudu uzaba wujuje ibyangombwa byose nkenerwa ku bazawutuzwamo nk’imihanda, ivuriro, amasoko, ibibuga by’imyidagaduro amazi, amashanyarazi n’ibindi.
- Abayobozi bavuze ko mu mezi atatu hari imiryango izatangira gutuzwa muri izo nzu
Mu Karere ka Gakenke habarurwa imiryango isaga 1200 igituye mu manegeka akabije, bisaba ko ibonerwa aho ituzwa hadashyira ubuzima bwayo mu kaga.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira ingaruka zituruka ku miturire idahwitse ikunze gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, muri iki gihe Akarere gashyize imbaraga mu gushishikariza abubaka kwibanda kuri site zagenewe imiturire.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|