Gakenke: Imirenge yose yashimiwe kwesa umuhigo wa Mituweri

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 19 igize akarere ka Gakenke bashyikirijwe ibikombe, mu rwego rwo kwishimira ko besheje umuhigo wo gutanga Mituweli 2022-2023, aho abaturage bivuza ku kigero cya 100%.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize akarere ka Gakenke, bishimiye ibikombe bahawe
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gakenke, bishimiye ibikombe bahawe

Ni mu muhango wateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Uwo muhango waranzwe n’ubusabane ku bawitabiriye bacinya n’akadiho, bishimira uko akarere kitwaye mu kwitabira gutanga Mituweli y’uyu mwaka.

Gasana Galican, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli, yashimiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize akarere ka Gakenke uko ari 19, ku ruhare bagira mu gukanguriba abaturage no kubigisha akamaro ka Mituweli banabashishikariza kuyishyurira ku gihe.

Yavuze ko uwakoze neza agomba guhabwa ishimwe, ari nayo mpamvu bagenewe umwanya wo kubashimira babashyikiriza n’ibikombe, hagamijwe kwereka utundi turere urwo rugero rwiza, kugira ngo nabo bakore cyane.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV ashyikiriza Umwe mu bagitifu b'imirenge igikombe
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV ashyikiriza Umwe mu bagitifu b’imirenge igikombe

Nyuma y’ijambo ry’Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, rishimira abaturage n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, ku bwo kwitabira gutanga mituweli ku kigero cyo hejuru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yashimye cyane ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, Abafatanyabikorwa b’ako karere ndetse n’abaturage bako, avuga ko ubwo bufatanye aribwo shingiro ryo kwesa umuhigo wa Mituweri, binashyira akarere ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille

Guverineri Nyirarugero, yaboneyeho no kwibutsa Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, ko nyuma yo kwesa umuhigo wa Mituweli muri uyu mwaka wa 2022-2023 mu gihe cy’amezi atanu gusa, basabwa gukoresha igihe gisigaye cy’umwaka, bagategura Mituweli y’umwaka utaha, bityo kagahora ku isonga mu Gihugu.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gakenke wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be, yavuze ko abaturage bamaze kugira umuco gahunda yo kwitabira kwishyura mituweri ku gihe badategereje kubwirizwa.

Umuturage umwe mu batuye akarere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko ibanga rya mbere rituma besa imihigo ari uko bamaze gusobanukirwa neza ibyiza bya Mituweli, avuga ko babifashwamo cyane n’amatsinda y’ibimina.

Uwo muturage kandi, yavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame, watekereje gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza, aho bari kwivuza ku kigero cya 100%, nyuma y’uko mbere y’icyo gitekerezo baremberaga mu ngo kubera kubura amikoro yo kwivuza.

Raporo ya RSSB, igaragaza ko mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza 2022-2023, Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu, nyuma y’akarere ka Gisagara kari ku mwanya wa mbere.

Uretse muri uyu mwaka akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu bwitabire bwo kwishyura Mituweli, mu myaka itanu ishize ako karere niko kegukanye umwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umurenge karambo nkatwe abaturage twishimiye umwanya turiho ark ntago uhagije uko 2byifuza undi mwaka twiteguye guba abambere gisagara ikaza kuw2 murakoze

Maniriho faustin guturuka igishingo umurenge karambo nkaba ndinumunyamutekano wagishingo yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka