Gakenke: Imihigo y’uyu mwaka isubiza ibyihutirwa mu bibazo by’abaturage
Kuri uyu wa 05 Kanama 2015 abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 19 yose igize Akarere ka Gakenke bagiranye inama n’inzego z’akarere bagamije gusuzuma no kunoza imihigo ya 2015-2016 kugira ngo bagamije kurebera hamwe uko yarushaho gusubiza ibibazo by’abaturage.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuze ko nubwo imihigo yose iba ifitiye abaturage akamaro muri rusange ngo hari iyo usanga ikemura ibibazo byabo ku buryo bwa vuba bityo ikaba igomba gushyirwa mu yihutirwa.

Hakizimana Juvenal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, avuga ko mu mihigo bahize harimo itatu ikomeye irimo kuzakora umuyoboro w’amazi wa km 10, kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Rusoro ndetse no gukora umuhanda uhuza utugari twa Mwiyando, Kiryamo na Kabatezi ufite uburebure bwa km 14.
Ikigo Nderabuzima cya Rusoro umwaka ushize cyavuguruweho igice kimwe hubakwa inzu ifasha ababyeyi mu gihe cyo kubyara ubu hakazakorwa indi mirimo yasigaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Bizimana Ndababonye, avuga ko mu mihigo ikomeye bafite harimo kuzubaka umudugudu w’icyitegererezo hamwe n’umuhanda Giticyinyoni-Muntindi-Ruli-Gakenke.
Kuri ibyo ngo haziyongeraho kongera amashanyarazi mu mirenge itandukanye no kurwanya ubushomeri ku buryo hagomba guhangwa imirimo mishya nibura abantu 200 muri buri murenge bagahabwa akazi.
Banahize kandi kongera umururo wa kawa, ibigori ndetse n’ibishyimbo kandi hakazatangwa inka 1237 muri gahunda ya “Gira inka”.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
guhiga neza ni uguhiga ibisuza ibyifuzo by’abanyarwanda ku bwinshi, gakenke mukomereze aho