Gakenke: Imbamutima za Gitifu w’Umurenge wahize indi mu bikorwa by’umuganda rusange

Gashenyi umwe mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, niwo Murenge wahize indi mu bikorwa by’umuganda rusange ku rwego rw’Igihugu, uhabwa igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashenyi ashyikirizwa igikombe na sheki ya miliyoni 2frw
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi ashyikirizwa igikombe na sheki ya miliyoni 2frw

Mu kumenya ibanga bakoresheje ngo babe aba mbere mu Mirenge 416 igize u Rwanda, Kigali Today yegereye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge wa Gashenyi, Nkurunziza Jean Bosco, agaragaza imbamutima ze avuga n’ibanga bakoresheje ngo bese uwo muhigo.

Ati “Ndishimye cyane, kandi nishimye mu izina ry’abaturage nyobora kuko ibikorwa ntabwo ari njye uba wabikoze njyenyine, n’ibikorwa tuba twakoranye n’abaturage, ndishimye hamwe n’abaturage kandi hejuru yo kwishima bidutere akanyamuneza ko gukomeza ibikorwa no kudasubira inyuma."

Arongera ati “Ushobora gutwarwa n’ibyiza ariko ntusingire ibiri imbere, ibyishimo dufite bibe ibitwambutsa gukomeza gutsinda, muri gahunjda zose zitandukanye igihugu cyacu kirimo, turangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame dukunda."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'uwo Murenge wa Gashenyi, Nkurunziza Jean Bosco, agaragaza imbamutima ze yavuze ibanga bakoresheje ngo bese uwo muhigo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge wa Gashenyi, Nkurunziza Jean Bosco, agaragaza imbamutima ze yavuze ibanga bakoresheje ngo bese uwo muhigo

Uwo muyobozi, yavuze ko ibanga bakoresheje ari imyumvire yo gushyira hamwe, bumva ko ibibazo byose umurenge ufite bitazakemurwa n’amafaranga yavuye mu nzego nkuru, avuga ko bageze ku rwego rwo kwicara hamwe nk’abaturage bagasesengura ibibazo bafite n’uburyo babikemura aribo babyikoreye.

Ati “Kumva ko natwe ubwacu hari icyo dushoboye byatubereye imbarutso yo kugira ngo tujyemo dukore cyane, tugize n’amahirwe bitanga n’umusaruro, ubwo rero ibanga nta rindi ni ukwicarana n’abaturage tugasesengura ikibazo dufite, tugashakira hamwe inzira yo kubisohokamo.”

Uwo muyobozi yagaragaje igikorwa kinini bakoze bifashishije umuganda kikaba kibahesheje gihembo ku rwego rw’igihugu, ngo ni igishanga batunganyije binyuze mu nzira y’umuganda kiri ku biso bwa hegitari 60 cyari cyararengewe n’amazi, kubera imyuzure yakunze gutera iyo imvura yabaga yaguye bigatera ibiza bitandukanye.

Abaturage na Meya wa Gakenke (Wambaye ikoti ritukura) mu byishimo bidasanzwe
Abaturage na Meya wa Gakenke (Wambaye ikoti ritukura) mu byishimo bidasanzwe

Avuga ko bafashe umwanzuro wo gutunganya icyo gishanga nyuma y’uko amazi y’imvura arengeye imyaka yari ihinze muri icyo gishanga, mu rwego rwo kwirinda ko babura ikibatunga.

Ati “Muri Nzeri umwaka ushize, imvura yaguye ari nyinshi isibanganya imyaka yose yari muri icyo gishanga, dufata icyemezo cyo kugitunganya, kandi twabonaga ko nitutabikora abaturage bacu bazagira ikibazo cy’inzara, bituma dufata icyemezo cyo kujya kubikora kugira ngo tuzabone ibiryo, n’ubuzima bukomeze kuba bwiza.”

Yavuze ku kigiye gukorwa kugira ngo uwo mwanya wa mbere utazabacika, ati “Icyo nsaba abaturage ni ugukomeza gufatiraho, twe gutwarwa n’ibyishimo by’ibihembo twabonye, ahubwo bitubere imbarutso yo gukomeza gukora cyane no kugera heza kure twifuza.”

Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage b'Umurenge wa Gashenyi
Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage b’Umurenge wa Gashenyi

Arongera ati “Ni ugukomeza kwegera abaturage tukajya inama, kuko kujya inama nabo nibyo twakuyemo igisubizo cyo kugera aho twageze, gukomeza kwegerana nabo, gukorana nabo no kujya inama bizakomeze bitubere umusingi wo gutera imbere no mu bihe bizaza.”

Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke wabereye muri uwo Murenge wa Gashenyi mu Kagari ka Taba, ni naho abo baturage bashyikirijwe icyo gikombe na sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bari bitabiriye uwo muganda wibanze ku bikorwa byo gucukura imirwanyasuri, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, n’Umuyobozi w’Akarere Ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, bose bagarutse kuri ibyo bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abatuye Umurenge wa Gashenyi, bavuga ko batanze urugero rwiza rw’umuturage ushaka kwiteza imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Marie Solange Kayisire
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire

Minisitiri Kayisire yagize ati “Baturage b’Umurenge wa Gashenyi, uyu ni umwanya wo kubashimira ko mwitwaye neza mu marushanwa y’umuganda 2023-2024, aho mwaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, kubera ibikorwa mwakoze bisubiza ibibazo byari bihari, muri urugero rwo kwishakamo ibisubizo.

Uyu muyobozi yasabye abo baturage kwitabira gufata indangamuntu ku bagejeje igihe, kugira ngo babashe kubona serivisi zitandukanye bakenera, kwiyandikisha muri Sisitemu Imibereho kugira ngo babashe kwishyura mituweli, gukomeza gukora cyane bakivana mu bukene, kwitabira gahunda yo kuzigama no gukorana n’amabanki, kwimakaza umuco w’isuku kandi igatangirira mu ngo n’ibindi.

Abaturage bagaragaje ibyishimo nyuma y'uko Umurenge wabo wegukanye igihembo
Abaturage bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko Umurenge wabo wegukanye igihembo

Imirenge yashimiwe ku rwego rw’igihugu mu kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda rusange 2023-2024, Gashenyi Umurenge wo mu Karere ka Gakenke niwo uza ku isonga, aho wahawe igikombe na miliyoni 2 FRW, Umurenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu uba uwa kabiri uhabwa igikombe na miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, ku mwanya wa gatatu haza Imirenge itatu ariyo Mwogo wo mu Karere ka Buresera Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi na Nyarugunga wo mu Karere ka Kicukiro, yahawe icyemezo cy’ishimwe (certificate).

Nyuma y'Umuganda, abaturage bahawe ibiganiro
Nyuma y’Umuganda, abaturage bahawe ibiganiro
Sheki ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda yagenewe Umurenge wa Gashenyi
Sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yagenewe Umurenge wa Gashenyi
Umurenge wa Gashenyi niwo wegukanye igikombe cy'indashyikirwa mu bikorwa by'umuganda rusange
Umurenge wa Gashenyi niwo wegukanye igikombe cy’indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka