Gakenke: Ikibazo cy’amazi muri Coko na Ruli kigiye gukemuka burundu
Nyuma y’uko abaturage bo mu duce tw’impinga z’imisozi y’imirenge ya Coko na Ruli mu Karere ka Gakenke, bagiye bagorwa no kubona amazi meza, aho bakora ibilometero byinshi bajya kuvoma amazi mu bishanga, kuri ubu bashonje bahishiwe, aho umushinga wo kubagezaho amazi meza ugeze kuri 52%, bidatinze icyo kibazo kikazaba amateka.

Ni umwe mu mishinga minini akarere kashyizemo imbaraga muri uyu mwaka wa 2021, mu rwego rwo gufasha abaturage mu mibereho myiza, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabitangarije Kigali Today mu ntangiro z’umwaka wa 2021.
Icyo gihe Mayor Nzamwita, yavuze ko mu mishinga iraje akarere ishinga, hihutirwa cyane uwo gushyira amazi mu mpinga z’imisozi y’Umurenge wa Coko n’uwa Ruli, aho abaturage babona amazi bibagoye, uwo mushinga ukazakorwa ku mafaranga ava mu ngengo y’imari y’Akarere.
Yagize ati “Impinga zose z’imisozi ya Coko nta mazi bagira, bafite agasoko kajyanayo amazi ariko adahagije. Ni yo mpamvu twatekereje umushinga tugira ngo dufatire amazi hasi dukore imiyoboro mishyashya, twubake ibigega mu mpinga, ku buryo amazi azakwira hose muri ziriya mpinga za Coko ndetse n’igice cya Ruli”.

Ni umuyoboro ureshya na Kilometero 67, aho ubu umushinga wo kuwubaka ugeze ku kigero cya 52%, ukazageza amazi meza ku ngo 1,860 nk’uko bitangazwa na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirishe ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Coko n’uwa Ruli bagiye kubona amazi meza, aho umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 67 uzageza amazi ku miryango isaga 1,860 ugeze ku kigero cya 52%”.
Ibyo bikomeje gushimisha abatuye ako gace, aho imiryango imwe muri yo amazi yamaze kubageraho mu gihe n’abandi bayategereje bidatinze, bakishimira uburyo bakize ingendo ndende bakoraga bamanuka imisozi bajya kuvoma mu bishanga.

Mukanzuzi Cansilde umwe mu bamaze kugezwaho amazi ati “Abaturage turishimye, ibilometero twakoreshaga ni byinshi rimwe tugasanga amazi yarazibye tukavoma ibiziba byo mu birombe bacukuye tukababara, izo mvune zose twaziruhutse”.
Habimfura Manassé ati “Turabibona ko amazi ari kuza adusanga, turashimira abayobozi bacu kuko ntitwari tuzi ko amazi yagera muri iyi misozi, turaruhutse. Abana bararuhutse ubundi bajyaga kuvoma bigatuma basiba ishuri, imvune zo zari nyinshi”.

Ni umuyoboro uzatwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zikabakaba ebyiri, ahamaze kubakwa ikigega kinini cya 100m3 kizagaburira ibindi bigega 17 byubatse hafi ya Buzinganjwiri, umusozi w’amateka uri ahitwa Mbilima na Matovu.
Ohereza igitekerezo
|