Gakenke : Ikamyo yakoze impanuka ariko nta muntu wapfuye

Uyu munsi saa saba z’amanywa ikamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya yakoze impanuka igeze mu gasentere ka Rwamenyo mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke ariko ntiyagira umuntu ihitana.

Steven Elias, kigingi w’iyo kamyo twasanze aho impanuka yabereye, ubwo barengaga agasentere ka Base, ikamyo yabuze feri nyuma yo kugenda nka metero 200 umushoferi yaje kugera mu ikoni agerageje kurikata maze ikamyo irizunguza kontineri ihubukaho igwa mu mukono umwe w’umuhanda.

Iyo kontineri yangije kaburimbo n’ibirungo byitwa Cube maggie yari ipakiye bisandara mu muhanda no nkengero zawo.

Nsengiyumva Emmanuel, umwe mubabonye iyo mpanuka ubwo yabaga, avuga ko ari amahirwe bagize kubona iyo mpanuka iba ku munsi utari w’isoko kuko ku munsi w’isoko yari guhitana abantu benshi dore ko aho yabereye haremera isoko.

Iyo kamyo ifite nomero ziyiranga T 493 ABP. Yavaga i Dar-Salaam muri Tanzaniya berekeza i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka