Gakenke: Ikamyo yagwiriye inzu, batandatu bajyanwa mu bitaro

Mu ma saa saba zo kuri uyu wa Gatatu itariki ya 05 Mata 2023, ikamyo yakoze impanuka igwirira inzu irimo abantu Imana ikinga akaboko, gusa bahise bajyanwa mu bitaro ngo bakurikiranwe.

Iyo modoka yari ipakiye ifarini, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, irenze kuri Base, igeze mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, igwira inzu iri munsi y’umuhanda, umushoferi n’abari muri iyo nzu, bahita bajyanwa mu bitaro bya Nemba ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Nkurunziza Jean Bosco, yagize ati “Nibyo iyo mpanuka yabaye, yabereye imbere yanjye kuko nari ndi kumwe n’abaturage hafi aho”.

Arongera ati “Twahise dutabara dukuramo abaturage bari barimo, batandatu barimo n’umushoferi n’undi bari kumwe mu modoka twahize tubihutana mu bitaro bya Nemba”.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba iyo modoka yagwiriye abantu bose bakaba bariho, asanga ari nk’amahirwe yabayeho kuko iyo mpanuka yari ikomeye.

Ati “Muri rusange abagiye kwa muganga bose ni batandatu nta wagize ikibazo, ni amahirwe twagize kuba ntawe yahitanye. Turashimira abaduhaye ubufasha barimo ibitaro bya Nemba, by’umwihariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Polisi, inzego zose zaje ziradufasha”.

Yahumurije abaturage ayoboye, agira ati “Ubutumwa dufite ni uguhumuriza abaturage bacu, tuba tubari hafi kugira ngo nihavuka ikibazo tunabatabare n’izindi nzego dufatanya”.

Ntiharamenyekana impamvu yateye iyo mpanuka, Polisi ikaba ikomeje iperereza mu rwego rwo kumenya icyayiteye n’ibyangiritse, dore ko iyo kamyo yaguye nta yindi modoka zigonganye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe kubwabo bantu batapfuye kbx

Nizeyimana serverien yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka