Gakenke : Ikamyo yagonze inzu y’ubucuruzi irangirika

Ikamyo bw’ubwoko bwa Fuso yagonze inzu y’ubucuruzi iri muri gasentere ka Gakenke mu karere ka Gakenke mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 06/05/2012 inzu isenyuka imbere.

Fuso ifite puraki RAB 978 P yakoze impanuka, yari ihagaze irimo kozwa. Kigingi wayo yazamuye caisse-arriere kandi harimo vitesi ya mbere, aho kuyishyira muri puwe moru (point mort); nk’uko bitangazwa n’umushoferi wayo.

Imodoka yahise igenda igonga inzu y’ubucuruzi yari mu metero nkeya uvuye aho yari ihagaze, irasenyuka ku ruhande rw’imbere.

Ikamyo yagonze inzu iri imbere yaho yari iparitse barimo kuyoza.
Ikamyo yagonze inzu iri imbere yaho yari iparitse barimo kuyoza.

Ku bw’amahirwe, iyo mpanuka nta muntu yahitanye usibye inzu yangiritse, imodoka igahombana imbere na parabulise (pare-brise) igasatagurika buhoro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka