Gakenke: Ikamyo yagonganye na Coaster abagenzi 16 bajyanwa mu bitaro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2024, ahitwa mu Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu muhanda Musanze-Kigali, ikamyo igonganye n’imodoka itwara abagenzi, 16 muri 29 yari itwaye barakomereka.

Mu makuru Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Mukeshimana Alice yatangarije Kigali Today, ngo iyo kamyo yo mu gihugu cya Tanzania T917DBQ/T 678CYP yavaga Kigali yerekeza Musanze, mu gihe Coaster yavaga i Musanze yerekeza i Gicumbi.

Ngo iyo kamyo yari ihetse imizigo, yageze mu Kivuruga kubera kwihuta ikase ikorosi ry’ahantu hamanuka, birayinanira igonga imodoka ya Coaster RAG50A ahagana mu ruhande, iyisanze mu mukono wayo.

Muri iyo mpanuka, mu bagenzi 29 bari muri iyo Coaster, 16 bakomeretse ariko batanu muri bo bakomereka mu buryo bukomeye.

Gitifu Mukeshimana ati “Abagenzi 16 bari muri Coaster bakomeretse, aho batanu muri bo bakomeretse bikomeye, abakomeretse byoroheje bajyanwa mu bitaro bya Nemba, mu gihe abakomeretse bikomeye bajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri, aho ambulance z’ibyo bitaro zaje gutanga ubutabazi”.

Arongera ati “Impanuka yabaye mu ma saa mbiri na 40, Polisi yari hano mu isantere ya Kivuruga, yahise ikora ubutabazi, gusa umushoferi w’iyo kamyo we yahise yirukanka ntiyamenyekana, na n’ubu ntabwo aragaruka”.

Mubakomeretse cyane, ni abari bicaye mu gice cyo hagati aho iyo modoka yagonze, mu gihe umushoferi n’abo bari bicaranye imbere nta wagize ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka