Gakenke: Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’akarere rirasabwa gukora ibikorwa bihindura mibereho y’abaturage

Umuyobozi w’karere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, arasaba ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (JADF) gukora ibikorwa bifatika cyane cyane ibihundura imibereho y’abaturage, kuko akarere ka Gakenke kari mu turere 10 twa nyuma mu gihugu mu kugira abaturage bakennye.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere banengwa kuba bemera inkunga bikarangira batayitanze, bityo bikagira ingaruka ku bikorwa biba byarateganyijwe gukorwa n’akarere.

Imiryango itazaza igaragaza ibikorwa bifatika kandi ntiyitabire inama z’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, ntizahabwa icyangombwa cy’imikoranire n’akarere imiryango isaba buri mwaka, nk’uko Nzamwita yabitangaje.

Mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/06/2012, yasabye imiryango itandukanye ikorera mu karere kugira uruhare mu gutegura imihigo n’ingengo y’imari ndetse no kuyishyira mu bikorwa.

Muri iyo nteko, abanyamuryango bemeje ko gutanga umusanzu ari itegeko kugira ngo ihuriro ryabo ribashe gusohoza inshingano riba ryihaye gukora buri mwaka.

Akarere kiyemeje gutanga umusanzu ungana na miliyoni eshatu, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’imari bisabwa umusanzu nibura ungana ibihumbi 100, amatorero, ibitaro n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gihugu agomba gutanga nibura ibihumbi 50, mu gihe amakoperative agomba gutanga nibura ibihumbi 30 buri mwaka.

Imiryango itandukanye ikorera muri ako karere yateye inkunga abaturage bagera ku bihumbi umunani, ibishyurira ubwisungane magirirane mu kwivuza inoroza abaturage amatungo arimo inka, inkoko, ingurube ndetse n’intama.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka