Gakenke: Igwingira ry’abana ryagabanutseho 7%

Gakenke ni kamwe mu turere twahagurukiye gukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho mu myaka ishize ako karere kataburaga mu turere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi bagwingiye, ariko kugeza ubu kakaba katakigaragara no mu turere dufite umubare munini w’abahuye n’icyo kibazo.

Ababyeyi bigishijwe gutegurira abana amafunguro
Ababyeyi bigishijwe gutegurira abana amafunguro

Ibyo biraturuka ku bukangurambaga bukorwa hagamijwe kwigisha abaturage uburyo bwo kugaburira abana iryo yuzuye, ako karere kakaba kari no mu turere twateye imbere mu buhinzi bw’imbuto z’amoko anyuranye.

Ni nako karere katangiriyemo gahunda ya Leta yo kugaburira abana amagi, mu gihe yari yarabuze isoko muri 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.

Ibyo byagabanyije ikibazo cy’igwingira mu bana, akarere kava kuri 46%, ubu kakaba kari kuri 39%, aho bakomeje gahunda y’ubukangurambaga mu babyeyi mu rwego rwo gukomeza kugabanya imibare y’abana bagwingira.

Abaturage bishimiye ko bamenye gutegurira abana indyo yuzuye
Abaturage bishimiye ko bamenye gutegurira abana indyo yuzuye

Hategekimana Théogène, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gakenke, avuga ko ikindi cyatumye umubare w’abana bagwingiye ugabanuka, bitaye ku gukoresha neza inkunga y’ibiribwa (shishakibondo) Leta yageneye uturere dutandatu twari dufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Ati “Ibanga twakoresheje, ni uko ubuyobozi bw’akarere bwashyize imbaraga mu bukangurambaga mu babyeyi, ariko tubona n’inkunga aho mu turere dutandatu twari imbere mu kugira abana bagwingiye, twahawe inkunga irimo shishakibondo ku bari munsi y’imyaka ibiri n’ababyeyi batwite, bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe”.

Arongera ati “Ni inkunga yadufashije, hiyongeraho n’ubukangurambaga, bihindura imyumvire y’abaturage, aho banigishijwe gutegura amafunguro y’abana, ni nayo mpamvu twavuye mu turere dufite umubare munini w’abana bagwingiye”.

Abana bahawe ibinini by'inzoka
Abana bahawe ibinini by’inzoka

Ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke na RBC, ku itariki 16 Gicurasi 2022, hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu nsanganyamatsiko igira iti “Tunoze isuku, turinde abana indwara zibatera kugwingira”, cyasojwe hagaragaye impinduka mu buzima bw’abaturage, nk’uko Hategekimana abivuga.

Ati “Ni icyumweru cyagiriye abaturage akamaro, umusaruro warabonetse abaturage bitabiriye iyo gahunda ku kigereranyo cya 100%, abana bahawe ibinini by’inzoka na Vitamini, barapimwa, ababyeyi basobanukirwa uburyo bagomba kujya bapimisha abana buri kwezi bakabigira umuco, no kugabura indyo yuzuye”.

Ni icyumweru cyatangiwemo inyigisho zijyanye no gukangurira abaturage kugira isuku, kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, kwigisha abaturage ku gutegura indyo yuzuye, kujyana abana bari munsi y’imyaka itanu gufata ibinini by’inzoka na vitamini A n’ibindi.

Bigishijwe uburyo bwo gutegura amafunguro y'abana
Bigishijwe uburyo bwo gutegura amafunguro y’abana

Bamwe mu babyeyi bitabiriye iyo gahunda bavuga ko yabagiriye akamaro, bamenyeramo byinshi bijyanye no kwita ku buzima bw’umwana, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Murekeyisoni Sophie, ati “Ntababeshye hari byinshi n’igiye muri ubu bukangurambaga, nize guteka, menya uko nakwita ku mirire myiza y’umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe”.

Mugenzi we ati “Nigishijwe uburyo bwo kunoza isuku n’isukura mu kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, zirimo inzoka zo mu nda n’izindi z’ibyorezo, n’abana bacu barabapimye babaha n’ibinini by’inzoka na Vitamini”.

Hategekimana Théogène, Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu Karere ka Gakenke
Hategekimana Théogène, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gakenke

Mu bushakashatsi bwamuritswe ku nshuro ya gatandatu, ku mibereho y’abaturage buzwi nka Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru iri imbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, aho mu turere dutandatu dufite abana benshi bagwingiye mu gihugu, iyo ntara ifitemo dutatu turi hejuru ya 40%, by’abana bagwingiye.

Utwo turere ni Musanze iri kuri 45%, Burera na Gicumbi ziri kuri 42%, mu gihe Intara muri rusange iri kuri 41%.

Abaturage bishimiye gahunda y'icyumweru cy'umwana n'umubyeyi bashyiriweho
Abaturage bishimiye gahunda y’icyumweru cy’umwana n’umubyeyi bashyiriweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka