Gakenke: Igororamuco rikorewe mu muryango ryitezweho gukumira ubuzererezi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko bugiye gushyira imbaraga muri gahunda y’Igororamuco rikorewe mu muryango, nka bumwe mu buryo buzafasha mu gukumira ubuzererezi n’indi myitwarire idahwitse, ituma abantu bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Ni gahunda izagirwamo uruhare n’abagize Komite zo ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere. Bazaba bafite inshingano zo kwegera imiryango irimo ibana mu makimbirane, ibarizwamo abana bugarijwe n’ubuzererezi n’ibiyobyabwenge, bakayiganiriza kenshi, mu rwego rwo kubaba hafi babaha ubujyanama bwabafasha kugaruka mu murongo muzima.
Abaturage batekereza ko ubu buryo nibutangira kwifashishwa bizarushaho kugira akamaro, nk’uko Kanakuze Venuste wo mu Murenge wa Kivuruga abivuga.
Agira ati “Dufite abantu barimo n’urubyiruko ruba rwarigize indakoreka, b’abanyarugomo, biba bagakora n’ibindi bikorwa bibuza abantu amahoro. Haba ubwo ibyo bikorwa byabo bimenyekanye bamwe bakajyanwa mu bigo ngororamuco, ariko wajya kureba nk’igihe bagarutse, ukabona nta mpinduka zifatika z’imyitwarire zibagaragaraho”.
Ati “Ngatekereza ko ahari ubu buryo bwo kugorora umwana umubyeyi we cyangwa umurera afatanyije n’izo nzego zahawe izo nshingano; zikamuganiriza zikamwereka umurongo wamufasha kugira imyitwarire mizima, bishobora kumubera umwanya mwiza wo kwikebuka akitekerezaho neza, akagendera mu murongo muzima”.
Mu bagororerwa mu Kigo cy’igororamuco cy’i Kigali, 43 ni abo mu Karere ka Gakenke. Aba biyongeraho abandi 9 bagororerwa muri Transit Center y’Akarere ka Gakenke.

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thélèse, na we asanga ubu buryo bw’igororamuco rikorewe mu muryango hari umusaruro ufatika buzatanga.
Ati “Twahereye ku guhugura inzego zitandukanye zo ku rwego rw’Akarere, ari na bo bazamanuka bagahugura abagize Komite, aho byo bizakorerwa ku rwego rw’Imirenge. Ni ukugira ngo buri rwego rwose mu zigomba kugira uruhare mu igororamuco rikorewe mu muryango, ruzajye rukora izo nshingano rusobanukirwe neza uburemere bw’ibibazo tugihanganye nabyo nk’ubuzererezi mu bana, guta ishuri kwabo n’ibindi bikorwa bidahwitse bikigaragara kuri bamwe bakaba badufasha kubagarurira hafi no kubikumira”.
Gahunda y’igororamuco mu miryango Akarere ka Gakenke gateganya kuyitangira mu kwezi k’Ugushyingo 2023. Abazaba bafite izo nshingano nko ku rwego rw’Umudugudu, ni Komite izaba igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, Inshuti y’Umuryango, Uhagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Umufashamyumvire ushinzwe imibereho myiza n’Umukuru w’Isibo.
Uwamahoro yibutsa ababyeyi ko ari bo mbere na mbere, bafite inshingano zo kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo, no gukumira intandaro yose yabaganisha mu bikorwa bibangamira imibereho n’imikurire myiza yabo.
Igororamuco rikorewe mu miryango akaba ari gahunda Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo Gishinzwe Igororamuco mu Rwanda NRS, yatekereje gushyiraho nyuma y’isesengura ryagiye rikorwa bikagaragara ko imyitwarire ya benshi mu boherezwa kugororwa mu bigo ngororamuco byo hirya no hino, ituruka ku bibazo biba biri mu miryango bakomokamo.

Ohereza igitekerezo
|