Gakenke: Ibuye rya Bagenge, kimwe mu bigize ubukerarugendo bushingiye ku muco

Hirya no hino mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, haragaragara ibimenyetso ndangamateka yagiye aranga imiyoborere ku ngoma z’abami, ayo mateka akaba yinjiriza igihugu amadovise nyuma y’uko asuwe na ba mukerarugendo baturutse mu migabane itandukanye igize isi.

No mu karere ka Gakenke ayo mateka arahari, dore ko ari agace gafatwa nko ku ivuko n’ubuturo bw’abami batandukanye, cyane mu gace kitwa ‛Mbirima na Matovu’.
Amateka y’u Rwanda avuga ko mu karere ka Gakenke havukiye abami barimo Kigeli lV Rwabugiri, na se Mutara ll Rwogera, Yuhi lV Gahindiro, Mibambwe n’abandi ndetse bakaba barahasize ibimenyetso ndangamateka.

Bimwe muri ibyo bimenyetso byasizwe n’abo bami, birimo Ibuye rya Bagenge, Ivubiro rya Huro, Isoko ya Ruganzu ll Ndoli, Umusozi wa Kabuye ahigeze gutura Nyirarucyaba umukobwa wa Gihanga Ngomijana n’ahandi.

Mu kumenya bimwe mubyaranze ayo mateka, Kigali Today yaganiriye na Nzabonimpa Théodore Umuyobozi w’Ikigo Beyond The Gorillas Esperience gishinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, amateka, ibyanya bidakomye no guhanga ibyanya bisurwa na ba Mukerarugendo mu karere ka Gakenke.

Amateka y’Ibuye rya Bagenge

Ibuye rya Bagenge riri mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke, kuri km 62 uturutse i Kigali, na km 31 uvuye mu Mujyi wa Musanze, ku muhanda ugana ku bitaro bya Nemba aho ribarirwa mu burebure bwa metero 42.
Nzabonimpa avuga ko iryo buye rifatwa nk’iridasanzwe kuko ngo ryagiye rikora ibintu by’amayobera, nk’uko bivugwa mu mateka.

Ati “Nk’uko mu bihugu byose ku isi bagira icyo bita Mythe/Mistere (amayobera), no mu Rwanda ibuye rya Bagenge rifatwa nka mythe, cyangwa nk’inkuru ishobora kuba itarabayeho cyangwa yarabayeho ariko itazwi, ibyo bikaba byaragaragajwe mu ihererekanyamakuru ryabagaho rikoreshejwe umunwa, ntihabagaho telefoni ngo tubone video tumenye ukuri ku bivugwa”.

Yavuze ko umwami Ruganzu ll Ndoli, yakunze gukora ibisa n’ibitangaza ubwo yabaga muri ako karere ka Gakenke, aho yafashwe nk’umwami ufite ubugenge n’ubudahangarwa, agafatwa nk’umunyabitendo, aho ariwe wahagaritse iryo bure ryari ryibasiye abaturage.

Nk’uko bigaragara mu mateka, ibuye rya Bagenge ngo ryaricaga, kandi rigakiza icyo rishatse kuko ryagendaga kandi ntihagire ikibasha kurihagarika.

Ku ngoma y’umwami Ruganzu II Ndori, iryo buye ryagiye ryangiriza abantu n’ibintu bya rubanda rw’Umwami, ngo ubwo umwami wari warambagiye muri ako gace aranaharara, mu ijoro ibyegera bye byamubujije gusohoka, ngo iryo buye ritamuhitana ariko aranga arasohoka, nk’uko Nzabonimpa akomeza abivuga.

Ati “Bamubujije gusohoka arababwira ati, ndabyumvise ariko nta buye rigenda, ndaza kugira icyo mbikoraho, nibwo ngo yasohotse ibuye rije araryitegereza, aritegeka guhagarara arirambikaho inkoni yari afite ntiryongera kuva aho riri kugeza na n’ubu, turifata nk’umurage wacu nk’abanyarwanda n’abanyagakenke by’umwihariko”.

Iyo urebye neza kuri iryo buye, ahabona ibimenyetso binyuranye birimo n’amajanja aho bavuga ko ari ay’ibwa z’umwami Ruganzu, rikaba ari ubuye rinini cyane ku buryo ngo ridashobora guterurwa nk’uko Nzabonimpa abivuga.

Ati “Ni ibuye ryubakiwe, ni rinini bihagije ntirishobora guterurwa n’umubare w’abantu uko baba bangana kose, ni ibuye risurwa ariko ntituryishyuza, tuvuga amateka yaryo iyo turi kumwe n’abatemberera tujya ku musozi wa Kabuye niryo babanza gusura, tukaboneraho uburyo bwo kwigisha abahatuye kubungabunga ibimenyetso by’amateka. Iryo buye ni kimwe mu bintu bifatika ubona icyo uvugiraho amateka y’u Rwanda”.

Ngo kwitwa Bagenge kw’iryo buye, byaba byaraturutse ku mwami Ruganzu warihagaritse, kubera ubugenge yabikoranye abantu baratangara bati “iri buye ni irya Bagenge”.

Andi mateka y’ubukerarugendo mu karere ka Gakenke

Mu karere ka Gakenke hari andi mateka y’ubukerarugendo arimo Ivubiro rya Huro ryafashaga abanyarwanda gupima imvura n’ikirere (météo traditionnelle), ibyo twafata nk’iteganyagihe ry’ubu.

Iryo vubiro rya Huro rimaze imyaka irenga magana 300 aho ryashyizweho mu 1700, rikaba ryarifashishwaga cyane cyane mu muhango w’Umuganura mu Rwanda.

Mu bindi bitendo bavuga ko uwo mwami Ruganzu yakoreye muri Gakenke, nk’uko Nzabonimpa abivuga, ngo hariho n’isoko y’amazi ryamukomotseho riherereye muri Buranga, aho ubwo inka n’imbwa ze zari zarumanze zabuze amazi, yafashe umuheto ararasa aho umwambi uguye amazi ngo ahita apfupfunuka, iryo riba na n’ubu rikaba rikigaragara n’ubwo rigenda ryangirika nyuma yo kutitabwaho.

Umusozi wa Kabuye kimwe mu biri ku ruhembe rw’iterambere ry’ubukerarugendo mu karere ka Gakenke, ufite amateka akomeye kuko watuweho na Nyirarucyaba, umukobwa w’Umwami Gihanga l Ngomijana wahanze u Rwanda.

Amateka avuga ko uwo musozi watangiye guturwaho cyane ubwo umwami Gihanga yahageraga, aje kuhareba umukobwa we Nyirarucyaba wari uhororeye inka.

Ni ahantu usanga inzu y’umwami cyangwa inzu y’amasengesho ifatwa nk’ubuvumo budasanzwe, bivugwa ko aribwo Gihanga Ngomijana yabagamo, ku gasongero k’uwo musozi hakaba n’isoko ya Nyirarucyaba yogeragamo agashoramo inka ze.

Kabuye ufatwa nk’umwe mu misozi miremire mu Rwanda hatabariwemo ibirunga, aho uri ku butumburuke bwa 2,700m ugafatwa nk’umusozi wa gatatu muremure mu Rwanda, inyuma y’umusozi wa Bigugu uri ku butumburuke bwa 2,880m wo muri Nyungwe n’umusozi wa Muhungwe w’I Rubavu wo ku butumburuke bwa 2,950m.

Mu tundi dusozi tw’ubukerarugendo, hari Buzinganjwiri uri hafi y’aho umwami Mibambwe Sentabyo yari atuye, mu murenge wa Coko, hari kandi n’agasozi ka Mbirima na Matovu ahafatwa nk’umurwa w’abami.

Hari n’ibimenyetso by’amateka y’ubucuzi mu Rwanda, ahakorewe amasuka ya mbere mu Rwanda yitwaga Amaberuka, hakaba n’umwigimbakirwa (Péninsule) ku kiyaga cya Ruhondo, ahateganyijwe kuzubakwa Hoteli y’ubukerarugendo.

Uko ibiciro by’ubukerarugendo byifashe muri Gakenke

Nzabonimpa agaragaza uburyo umusozi wa Kabuye winjiriza igihugu amadovise, aho abawusura bishyura mu biciro binyuranye.

Ati “Ku muntu uwuzamuka aherekejwe agahabwa byose birimo amafunguro, ibinyobwa n’ibindi byangombwa, akanaherekezwa amanuka uwo musozi, yishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, uwizaniye ubyo kurya akanijyanayo adaherekejwe yishyura amafaranga ibihumbi 20, ariko agahabwa ibyangombwa nkenerwa”.

Arongera ati “Hari n’uwishyura ibihumbi 30 wizamura yagerayo agasura akarya agataha, hari n’uwishyura ibihumbi 90 kuri buri muntu iyo bishyize hamwe bagasura barenze batatu, turamuherekeza yagerayo agatambagizwa akarara, amafunguro, ibyo kunywa, umuriro yota ibyo byose biba biri mu mubare w’amafaranga, iyo bari munsi ya batatu nibwo bigera mu mafaranga ibihumbi 120 ku muntu, kubera ibitakara kugira ngo umuntu abone serivise z’imyenyeri eshanu ihabwa uwo muntu”.

Ubundi bukerarugendo bukorerwa mu karere ka Gakenke, harimo ubukoreshwa ubwato ku kiyaga cya Ruhondo, aho bahagurukira ku mwigimbakirwa wo kuri Gakenke bareba ibirunga, babishaka bagakora uburobyi bakaba batemberezwa no mu birwa icyenda biri mu kiyaga cya Ruhondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ibuye rya Bugenge ryaba rifitanye isano n’umusozi wa KABUYE , Twin lakes, cg iriba riri ahitwa Buhanga Eco Park ( Musanze)!?

Niyomwungeri Jean Philbrrt yanditse ku itariki ya: 7-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka