Gakenke: Ibiza byangije imihanda bihagarika ubuhahirane

Muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, imihanga ikomeje kwangirika cyane cyane muri Gakenke, nk’akarere k’imisozi miremire kugeza ubu imihahiranire hagati yako, Muhanga na Nyabihu idashoboka kubera ibiza.

Umuhanda wangiritse ku buryo nta kinyabiziga cyatambuka
Umuhanda wangiritse ku buryo nta kinyabiziga cyatambuka

Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ku mvura yaraye igwa ikangiza umuhanda, yemeza ko icyo kibazo kibateye impungenge n’ubwo barimo kuganira n’inzego zinyuranye mu kugishakira umuti.

Yavuze ko igitera kwangirika k’uwo muhanda ari umugezi witwa Rubaga, aho mu bihe by’imvura umanukana imicanga n’icyondo biva mu mirima y’abaturage, byagera mu mugezi wa Mukungwa bikuzura bikawufunga, ari nabyo bibyara umwuzure ufunga umuhanda.

N'abagenda n'amaguru ntiborohewe
N’abagenda n’amaguru ntiborohewe

Uretse uwo muhanda wangirika imihahiranire hagati y’uturere igahagarara, ibyo biza birangiza n’igishanga cya Mugunga gitunze abaturage benshi, bagihingamo umuceri ku buso burenga hegitari 35.

Uwo muhanda w’igitaka uturuka i Musanze, ugahuza Akarere ka Gakenke, Muhanga na Nyabihu, uri kwigirwa inyigo mu rwego rwo kuwutunganya mu buryo burambye, hagamijwe kuwurinda ko ayo mazi akomeza kuwangiza, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabivuze.

Ubuyobozi burimo gushaka uko iki kibazo cyakemuka burundu
Ubuyobozi burimo gushaka uko iki kibazo cyakemuka burundu

Yagize ati “Mu bihe by’imvura, amazi atera umwuzure mwinshi ku buryo ufungira abagenda mu modoka n’abanyamaguru, ariko turi muri gahunda yo kuvugana na RTDA, kugira ngo harebwe uburyo uwo muhanda wazamurwa ugashyirwa hejuru, ku buryo amazi atakongera kuwangiza, cyangwa hakamenwa urutare ruhari, ni biba na ngombwa uwo muhanda unyuzwe ahandi (deviation)”.

Uwo muyobozi w’Akarere ka Gakenke, yagize icyo asaba abaturage, ati “Muri iki gihe cy’imvura, turasaba abaturage kureka iyo nzira yegereye umugezi wa Mukundwa bakanyura ahandi. Nibihangane turimo kwiga uburyo uwo muhanda watunganywa, ariko kandi tukabasaba gushyira imbaraga mu kurwanya isuri birinda ibitera iyo micanga kumanuka mu migezi, tugomba gufatanya muri ibi bikorwa byo kurwanya isuri”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka