Gakenke: Ibiza bisize bihitanye abantu 3 n’amazu 225

Imvura nyinshi imaze amezi abiri igwa mu karere ka Gakenke yahitanye abantu batatu bagwiriwe n’amazu n’inkangu ndetse n’amazu agera kuri 225 arasenyuka.

Abana babiri muri bo bapfuye tariki 18/05/2012 ubwo imvura yibasiraga imirenge ya Rusasa, Mugunga na Janja bitabye Imana ndetse amazu agera kuri 225 mu karere kose arsenyuka; nk’uko byagaragajwe mu mibare y’ibyangijwe n’ibiza yashyizwe ahagaragara n’akarere kuwa kane tariki 24/05/2012.

Ibiza byasenye kandi ibyumba by’amashuri 17, ubwiherero bw’amashuri 5, byangije amasoko atanu n’ibiraro birindwi by’imihanda ndetse na kilometero zigera kuri 50 z’imihanda zarangiritse.

Hamwe na hamwe abaturage basohotse mu nzu nta kintu na kimwe basohokanye bajya gucumbika mu baturanyi mu gihe batarabona ahandi hantu ho gukinga umusaya.

Mu murenge wa Kivuruga, ikigo nderabuzima cya Bushoka ubu kiri mu bwigunge kubera inkangu yafunze umuhanda ujyayo akaba ari ikibazo kuko nta murwayi waremba ngo ashobora kujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Nemba hakoreshejwe imbangukiragutabara (ambulance).

Imyuzure yatewe n’imvura nyinshi kandi yangije hegitare 650 z’ibishyimbo n’umuceri cyane cyane mu bibaya bya Nyabarongo, Mukungwa no mu gishanga gikikije umugezi wa Base ku buryo abaturage bakeneye gufashwa kubona imbuto yo kuzahinga mu ihinga ritaha.

Nyuma y’ibi biza, bamwe mu Banyarwanda bafite umutima ufasha batangiye kugoboka Abanyagakenke. Tariki 23/05/2012, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Ntara y’Amajyepfo basoza itorero ry’igihugu i Nkumba bakusanyije inkunga y’amafaranga arenga miliyoni 1,5 yaguzwe amabati arenga 250 yo gusakarira abaturage basizwe iheruheru n’ibiza mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke.

Mu nama yateranye kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Odette Uwitonze yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa gukora raporo igaragaza amabati akenewe ku mazu yasenyutse n’ubundi bufasha abaturage bakeneye kugira ngo akarere kagire icyo gakora kandi kanashakishe ubundi bufasha mu nzego zitandukanye.

Mu rwego rwo guhangana n’ibiza, inama y’umutekano yaguye yateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kongera imbaraga mu miturire abaturage batuzwa ku midugudu iri ahantu heza, gutera ibiti ku misozi no mu nkengero z’imihanda, guca imirwanyasuri no gucukura ibyobo bifata amazi y’imvura ava ku mazu.

Ibyangijwe n’ibiza bishobora kwiyongera kuko imvura igikomeje kugwa ari nyinshi mu karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka