Gakenke: Ibiraro byari byarangijwe n’ibiza bikomeje kubakwa

Nyuma y’uko ibiza byugarije Akarere ka Gakenye muri Gicurasi 2020 ibikorwa remezo bikangirika birimo n’ibiraro, bikaba byagiye bibangamira imigenderanire y’uturere n’imirenge, Akarere ka Gakenke gakomeje gushaka uburyo ibyo bibazo bikemuka.

Abayobozi barimo gukurikirana aho ibiraro byubakwa
Abayobozi barimo gukurikirana aho ibiraro byubakwa

Mu biraro birimo kubakwa, hari ibinini bihuza uturere biri mu ngengo y’imari ya Guverinoma, n’ibindi byubakwa mu ngengo y’imari y’Akarere ka Gakenke, kakaba karashoyemo agera kuri miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yagaragaje ishusho y’uburyo ibiraro muri ako karere bisimbura ibyangijwe n’ibiza bikomeje kubakwa.

Yagize ati “Ibiza byadukozeho bitwara ibikorwa remezo birimo n’ibiraro binini. Hari ikiraro cya Gahira gikora kuri Nyabarongo gifite uburebure bwa metero zisaga 60, ni ikiraro kinini cyane kiduhuza n’Akarere ka Muhanga, turashimira Leta y’u Rwanda y’uko icyo kiraro n’ubwo ari kinini mu bigaragara imirimo yo kugisana yatangiye ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), imirimo yo kucyubaka igeze kure”.

Visi Meya Niyonsenga avuga kandi ko hakozwe n’ikindi kiraro cyo ku mugezi wa Mukungwa gihuza akarere a Gakenke na Nyabihu, aho cyari cyararituwe n’ibiza ubu inzira ikaba ari nyabagendwa kuko cyamaze gusanwa.

Yavuze ko ikindi kiraro kinini gihuza umurenge wa Gakenke n’uwa Kirambo kirimo kubakwa aho kizatwara asaga miliyoni 400, kikaba kiri kubakwa mu ngengo y’imari y’Akarere, ahari kubakwa n’umuhanda wa Kinoni - Karambo - Gashenyi.

Mu bindi biraro biri kubakwa ku ngengo y’imari y’Akarere, ni ikiraro giherereye mu murenge wa Nemba ahambukira umubare munini w’abanyeshuri bajya ku ishuri ryisumbuye rya APRODESOC, n’ikindi kijya ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, ibyo byombi bikaba byari byarangijwe n’umuvu w’imvura aho bizatwara asaga miliyoni 130.

Imirimo yo kubyubaka yaratangiye aho bateganya ko mu mezi atatu ari imbere bizaba byamaze kuzura, inzira zikaba nyabagendwa nk’uko biri mu mihigo y’akarere.

Akazi ko gusana ibiraro kamaze gutangira
Akazi ko gusana ibiraro kamaze gutangira

Uwo muyobozi yongeraho ko ibiraro bito bihuza utugari byari byarangiritse byamaze gutungana ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Ibiraro byari byaragiye bihuza utugari bitewe n’ibiza, ibihuza imidugudu ubu nabyo byamaze gusanwa biturutse ku mbaraga z’abaturage, ubu inzira ni nyabagendwa”.

Uwo muyobozi yemeza ko ibiraro hafi ya byose biri mu mihigo y’Akarere bizaba byamaze kuzura muri Mata 2021.

Niyonsenga arasaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa remezo bitwara ingengo y’imari nini y’igihugu, akabashimira uburyo bitwaye ubwo ibiza byangizaga ibyo biraro.

Ati “Turashimira abaturage nubwo ibyo biraro byari byagiye ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bari bashatse uko baba bashyizeho ibyoroheje byo kuba bambukiraho. Twari dufite ikibazo cy’uko nta modoka yashoboraga kuhanyura, ariko ibyo turimo kubaka ubu bizaba bikomeye bizatwara amafaranga menshi”.

Arongera ati “Icyo twasaba abaturage rero ni ukumenya y’uko ibikorwa remezo byose bihenda, cyane cyane murumva ko nk’ibyo biraro byubakwa ku ngengo y’imari y’Akarere, niba bigiye gutwara amafaranga akabakaba miliyoni zigera kuri 600, ni ibintu biba bihenze. Akarere kacu ni ak’imisozi ihanamye, uko amazi amanukana imbaraga nyinshi usanga bisabye ko hubakwa ikiraro kinini, barasabwa kubibungabunga”.

Uwo muyobozi yasabye abacukura imigezi kubicikaho, ahubwo abasaba gucukura imirwanyasuri bateraho ibiti n’ibyatsi bica intege ayo mazi menshi amanuka mu misozi yiroha mu migezi kuko ari yo yangiza bya biraro.

Meya Nzamwita aganira na Guverineri Gatabazi kuri ibyo bikorwa
Meya Nzamwita aganira na Guverineri Gatabazi kuri ibyo bikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka