Gakenke: Ibagiro ry’Akarere ryafunguwe ribarinze igihombo

Ibagiro ry’Akarere ka Gakenke ryari rimaze igihe rifunze, mu rwego rwo kurishakira ibyangombwa biryemerera gutanga serivisi ikenewe, ryafunguwe nyuma y’uko ibyangombwa byari bikenewe byamaze kuboneka.

Ribagirwamo amatungo atandukanye
Ribagirwamo amatungo atandukanye

Kuba rifunguye byakiriwe neza n’aborozi, abagura inyama n’abakora akazi ko kubaga no gucuruza inyama, aho bemeza ko bajyaga i Kigali kubagira mu ibagiro rya Nyabugogo bikabateza igihombo.

Ukora umwuga wo kubaga inka agacuruza inyama, yagize ati “Twajyaga kubagira inka Nyabugogo, urumva kubagira inka i Kigali, ukaza kuyicururiza hano mu Karere ka Gakenke ni igihombo kinini umuntu aba agize, kuruta uko wayigura ku isoko ukayicururiza hano, urumva inyungu ziraza ku mucuruzi, ku muguzi w’inyama no ku mworozi”.

Abagura inyama, nabo bavuga ko kubagira amatungo kure byateraga izamuka ry’ibiciro byazo, ndetse bagahorana impungenge zo kutizera ubuziranenge bwazo mu gihe ziturutse kure.

Umwe ati “Uza kugura inyama ariko ukagira impungenge z’ubuziranenge bwazo, bakubwira ko zivuye i Kigali ukikanga, n’ibiciro birazamuka kubera ko bakubwira ko zabagiwe kure. Niyo mpamvu ikilo cyaguraga amafaranga 3000 ubu bari barongejeho amafaranga 500, ku iroti bongezaho 800, ariko ubu byasubiye mu buryo, ikilo ni amafaranga 3000”.

Ibagiro ry'Akarere ka Gakenke ryongeye gufungura imiryango
Ibagiro ry’Akarere ka Gakenke ryongeye gufungura imiryango

Undi ati “Turishimye, tuboneye inyama hafi, ubundi twaziguraga bazibagiye kure, bikaba byavamo no kutubeshya bakaduha izitujuje ubuziranenge, kuko tutabaga tuzi uburyo zabazwe n’aho zabagiwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iryo bagiro ryari risanzwe rikora, ariko rwiyemezamirimo amaze guhinduka, biba umwanya wo kubanza kurishakira ibindi byangobwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), mu rwego rwo kurigeza ku rwego rwa mbere.

Ngo nyuma yo gushaka ibyangombwa byasabwaga, ubu iryo bagiro rirakora neza, aho abacuruza inyama n’abazigura baruhutse ibiciro byo hejuru bari barashyiriweho.

Ati “Byabaye ngombwa ko ibagiro ribanza gusanwa no kurishakira ibyangombwa bijyanye n’urwego rikeneweho, ubu ibyangombwa bitangwa na RICA byarabonetse, ibagiro rirakora”.

Arongera ati “Turasaba abaturage bo mu Karere ka Gakenke n’uturere twegereye ako karere kurigana, mu rwego rwo kubafasha kugabura amafunguro y’inyama yujuje ubuziranenge, ubu riri ku rwego rw’Igihugu, aho ritanga serivisi nziza mu bijyanye no kubaga amatungo”.

Ibagiro rya Gakenke, ribagirwamo amatungo anyuranye arimo inka, ihene n’intama, rikaba ryaruzuye mu 2017 ritwaye asaga Miliyoni 600Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri kubagira inyama mumabagiro yemewe ni byiza cyane kuko bikuraho ubucuruzi bwa magendu,bigatuma umuntu weseucuruza inyama akorera mumucyo kuko umugenzuzi wemewe aba yatanze ibyangombwa biziherekeza. Natwe hirya nohino mugihugu dukeneye ibagiro rigezweho igatsibo turacyabagira mugisambu mudukorere ubuvugizi

Twagirinshuti jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka