Gakenke: Harakorwa imihanda ya Km 100 harimo n’izashyirwamo kaburimbo

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barishimira ko mu gihe cya vuba bazaba batakivunwa n’ingendo no kubura uko bageza umusaruro wabo ku masoko, babikesha imihanda mishya imaze igihe gito itangiye gutunganywa.

Umuhanda Gicuba-Janja uri mu mihanda yatangiye gutunganywa
Umuhanda Gicuba-Janja uri mu mihanda yatangiye gutunganywa

Imihanda mishya iri gutunganywa muri ako karere, harimo izashyirwamo kaburimbo n’indi ya laterite, Ikaba ireshya n’ibirometero bisaga 100. Hari nk’umuhanda Buranga-Base, w’ibirometero Km 42 uzashyirwamo kaburimbo wuzure utwaye asaga miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Indi mihanda ibiri yo izashyirwamo laterite ni uwa Gakenke-Karambo-Gashenyi ureshya na Km 19 ukazatwara miliyari zikabakaba eshatu n’undi wa Gicuba-Janja ureshya na Km 32.8 uzatwara miliyari zisaga eshatu n’igice.

Abakoresha iyo mihanda yose, bajyaga babangamirwa n’ingendo zivunanye no kutabona uko bageza umusaruro ku masoko kubera kwangirika gukabije kwayo.

Nsengiyumva Joseph wo mu Murenge wa Mugunga ati “Tugera muri Mugunga tunyuze mu muhanda Gicuba-Janja, kubera uburyo wangiritse byaduhendaga cyane. Nta muntu washoboraga gutega moto adafite amafaranga nibura ibihumbi bitanu, utayafite agakora urugendo rw’amasaha ane n’amaguru, urumva ko byabaga bivunanye cyane. Dushimishijwe n’uyu muhanda mushya batangiye kudukorera, kuko uje kuturuhura iyo mvune”.

Ni n’umuhanda uzanyura ku bitaro bya Gatonde bari baremerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame biheruka kuzura. Abawukoresha bashimangira ko iki ari ikimenyetso cy’ibikorwa byinshi by’iterambere bigiye kwiyongera iwabo.

Yagize ati “Twishimiye ko umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame yitegereje akabona ko ikirenze ku bitaro yaduhaye hiyongeraho n’umuhanda. Kuba ibi byombi bitwegereye, ari ukwivuza bizatworohera, tubone n’uko dukora ibindi bikorwa dutekanye twiteze imbere. Ibi biduteye imbaraga zo gukora cyane no kubona uko duhanga imishinga ibyara inyungu. Ubu nta rundi rwitwazo tuzagira rwatuma Umukuru w’igihugu tumukoza isoni kuko byinshi ari kubiduha”.

Imashini zatangiye gutunganya imihanda yo muri Gakenke iresha na Km 100 ngo byoroshye ubuhahirane
Imashini zatangiye gutunganya imihanda yo muri Gakenke iresha na Km 100 ngo byoroshye ubuhahirane

Abatwara ibinyabiziga byinganjemo moto na bo babangamirwaga n’imihanda mibi yajyaga ituma ibinyabiziga byabo byangirika, bagasigara mu bihombo, nk’uko Nshimiyimana Jean de Dieu abispbanuera.

Agira ati “Wari ugizwe n’ibinogo gusa, tukagenda twiceka mu mikuku, ari moto ikangirika n’uyitwaye akagera iyo ajya umugongo wavunitse. Hari n’ubwo umuntu yamaraga iminsi adakora kubera umunaniro. Mu gihe cy’imvura byabaga ibindi bindi kuko inkangu zafungaga umuhanda hakaba n’abarara mu nzira kubera kubura aho banyura. Uyu muhanda rero tuwitezeho igisubizo gikomeye cy’ibyo bibazo byose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, na we yemeza ko hari inyungu nyinshi ku baturage bazakoresha iyo mihanda iri gutunganywa mu karere ayobora uko ari itatu.

Yagize ati “Inyungu zo zatangiye kubageraho bihereye ku bahaboneye akazi bunganira imashini ziri gutunganya iyo mihanda. Ikindi cyari gikomereye abaturage, ni uko batashoboraga kwijyanira umusaruro ku masoko n’imodoka ziwuguriye iwabo zikabahenda zitwaje ko imihanda ari mibi. Abatabonaga uko bivuza hakiri kare yaba ku bitaro bya Gatonde, ibya Nemba n’ibigo nderabuzima byegereye ahari gutunganywa iyo mihanda nabyo byari ingorabahizi, ibyo byose bigiye gukemurwa n’imihanda mishya iri gutunganywa”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yizeza abaturage ko imirimo yo gutunganya imihanda mishya izagenda neza
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yizeza abaturage ko imirimo yo gutunganya imihanda mishya izagenda neza

Nzamwita yizeza abaturage ko imirimo yo gutunganya iyo mihanda yose, nta kizayikoma mu nkokora kuko ingengo y’imari yo kuyitunganya ihari. Uretse umuhanda Gicuba-Janja Akarere ka Gakenke kari gutunganya ku bufatanye n’Ikigo LODA na RTDA, indi mihanda (Buranga-Base n’umuhanda Gakenke-Karambo-Gashenyi) yo iri gutunganywa ku nkunga ya Banki y’isi.

Kampani zahawe akazi ko kuyitunganya, zikaba zaragiranye amasezerano n’Akarere y’uko imirimo izamara igihe cy’umwaka umwe.

Mayor Nzamwita aboneraho kwibutsa abaturage kwitegura kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba begerejwe iyo mihanda bitabira kongera umusaruro w’ibyo bahinga, anakangurira abikorera gutangira kwagura ibikorwa bibyara inyungu cyane muri centre z’ubucuruzi no gutangira kugura ibinyabiziga bizajya bikorera muri iyo mihanda mu gihe izaba yamaze kuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Turasaba ubuvugizi mtn yanyujije amapoto yamashanyarazi mumirima yacu bangiza imyaka yacu batubeshya ngo bazaduha umuriro birangira badukujeho birabbaje rero kubona umuriro unyura hejuru yinzu zacu turi mukizima mutubarize icyokibazo ndakekako nyakubahwa perzida wa republic atabizi ,igakenke,minazi,raba,mutara ubuvugizi bwanyu ninkunga kuritwe murakoze

Alias toto yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Dufite impungenge zuko igihe bihaye kizarenga bitewe nuko buranga base,baraje bakora agace gato baragenda ikindi haracyarimo abantu batishyuwe ubutaka n’imitungo itimukanwa muza tubarize impamvu Kubera iki nko mu murenge wa Kamubuga/RUkore Cell musantre ya gaheri ntanumuntu numwe urishyurwa amafanga yamazu kandi itegeko rivugako iyo igihe kirenze amezi atatu abagena agaciro barahageze mukanagasinyira mukabyemeranyaho numugena agaciro bityo hongerwa ho 5% gatanu kwijana kuyo umugena agaciro yemeje bityo kubera igihe gishije arikirekire ntanamakuru baduha dushobora kuzitabaza inkiko doreko nibyangobwa byacu babijanye ndetse na RRA ikaba idusaba imisoro kandi ntabyangobwa dufite ndetse ntanamafaranga nigihe cyogusora inyungu kumutungo itariki zitaba zenda kutugerana mwatubariza bakabyihutishya kugira tumenye umrongo ikibazo kirimo murakoze. abandi barishyuwe hashije igihe twe babe bategura 5% aziyongera kuyo bari baremeje kuko baduteje ubukene ndetse nigihombo kuko imishinga yacu yarahagaze Murakoze Yari HABIMANA JEAN PAUL From GAKENKE /KAMUBUGA ,RUKORE KINYABABA Village.

HABIMANA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Nibatunganye nuwa nyabihu gakenke muhanga

Fraterne junior yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

warakoze kyane

HABIMANA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Dufite impungenge zuko igihe bihaye kizarenga bitewe nuko buranga base,baraje bakora agace gato baragenda ikindi haracyarimo abantu batishyuwe ubutaka n’imitungo itimukanwa muza tubarize impamvu murakoze

MAHIRWE yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka