Gakenke: Hakusanyijwe miliyoni 18 zo gufasha abacitse ku icumu
Mu gihe cy’icyunamo, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bakusanyije inkunga n’amafaranga miliyoni 18 azakoreshwa mu gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga no koroza imiryango 87 y’abacitse ku icumu rya Jenoside.
Iyo nkunga yakusanyagijwe nyuma y’ibiganiro byateguwe mu gihe cy’icyunamo, buri muturage yatangaga icyo afite. Bamwe batanze amafaranga, abandi batanga imyaka irimo ibigori, ibishyimbo n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yatangaje tariki 27/04/2013 ko ayo mafaranga azagurwa inka zo koroza imiryango y’abacitse ku icumu yari isigaye itagira inka zo korora.
Mu myaka ibiri ishize, inkunga yakusanyijwe yaguzwe inka zorozwa imiryango 125 y’abacitse ku icumu batishoboye.
Uyu muyobozi avuga kandi ko bazafata kuri iyo nkunga y’abacitse ku icumu, akarere kakongeraho ayandi bagasana urwibutso rwa Buranga, rwari rwuzuye hapfupfunukamo amazi bituma igikorwa cyo gushyingura imibiri 899 gisubikwa.
Yongeraho ko gutanga inkunga y’abacitse ku icumu bikomeje, abayifite bakaba bashobora kuyitanga kuri konti yafunguwe muri Banki ya Kigali.
Inkunga ikusanwa mu gihe cy’icyunamo irimo kugenda yiyongera, igeze kuri miliyoni 18 ivuye kuri miliyoni 12 zatanzwe mu mwaka ushize. Ibi bifitanye isano n’uko umubare w’Abanyarwanda bitabira ibiganiro by’icyunamo wiyongereye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|