Gakenke: Hagiye gutangizwa gahunda yaguye izigisha abaturage kuzigama
Umuryango witwa ADTS, Association pour le Developpment et la Transformation Sociale, uvuga ko uharanira inyungu rusange uratangaza ko ugiye gutangiza gahunda yaguye mu karere ka Gakenke igamije kwigisha abatishoboye uburyo bwo kwiteza imbere bahereye kuri bicye bafite iwabo.
Ibi byatangarijwe mu nama nama abagize ADTS bagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Gakenke, abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge n’abayobozi bose mu nama bagiranye kuwa 18/03/2014.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke, madamu Odetta Uwitonze, avuga ko inama bakoranye na ADTS yari igamije kugira ngo barebere hamwe uko bazanoza gahunda izafasha gutangira gushyiraho amastinda yo kwigisha abaturage kuzigama no kugurizanya.
Madamu Uwitoze avuga ko iyi gahunda izacengezwa mu baturage guhera mu cyumweru gitaha, ubwo bazashyiraho abakangurambaga bazegera abaturage bose, bagatangira kubigisha uburyo bwo kwiteza imbere no kumenya kuzigama.
Icyi gikorwa ngo cyije gufasha abaturage, cyane cyane abari mu byiciro by’ubukene kuko baba badashoboye guhita bakorana n’ibigo by’imari nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije w’ubukungu abisobanura.
Yagize ati “Ni igikorwa cyije gufasha ba baturage bakennye cyane, bariya bo hasi baba badashoboye guhita bakorana n’ibigo by’imari.” Madamu Uwitonze akomeza avuga ko bizarushaho gutuma abaturage bafite ubushobozi bucye begerana bagahuza amaboko, ku buryo umuntu atazabura ayo kuzigama.

Yohani Bosco Mbanda, umuhuzabikorwa wa ADTS, avuga ko intego yabo ari ukugira ngo bigishe abaturage banabatoze umuco wo kuzigama, banahabwa inyigisho zo kuzigama nk’uko Mbanda abisobanura.
Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo twegere abaturage, tubatoze umuco wo kuzigama n’inyigisho zo kubafasha kwiteza imbere.”
Bwana Mbanda avuga ko icyikiro cya mbere kugera ku cya gatatu by’ubudehe usanga badakunda gukorana n’ibigo by’imari, ariko ngo gahunda nshya yo kubigisha izafasha benshi muri bo guhuza imbaraga bakazagera mu rwego rwo kubitsa amafaranga mu bigo by’imari.
Rwabukumba Umuhoza, umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rushashi, yabwiye Kigali Today ko aho iyi gahunda yagiye ikorwa hari umusaruro ufatika yatanze kuko ngi yatangiye kugeragezwa muri ako karere mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.
Umuhoza avuga ko mubaturage barenga ibihumbi 30,000 bo mu murenge wa Rushashi bari mu cyicyiro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe nibafashwa gushyirwa mu matsinda ngo bizoroha kubakurikirana kuko hari intambwe bagenda batera bava mu byicyiro barimo by’ubukene.
Abayobozi b’akarere ka Gakenke baravuga ko abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu karere ka Gakenke bangana na 30%. ADTS ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1998, ngo ikorera mu gihugu hose.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|