Gakenke: Hagiye gushyirwa imbaraga mu myanzuro y’umwiherero wa 10 y’ibitaragezweho

Zimwe muri Politiki za Leta umwiherero wa 10 uherutse gusoza wagaragaje ko zitagezweho zirimo gutura ku midugudu no gukoresha biyogazi, nizo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko bugiye kwibandaho muri uyu mwaka.

ubuyobozi bwabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 05/04/2013, mu nama Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze abamurikira ibyaganiweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu cyumweru gishize.

Abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye bitabiriye inama, biyemereye ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga ku bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo umwiherero wanenze ko bitubahirijwe.

Abayobozi b'inzego b'ibanze batandukanye bitabiriye iyo nama. (Foto: L. Nshimiyimana)
Abayobozi b’inzego b’ibanze batandukanye bitabiriye iyo nama. (Foto: L. Nshimiyimana)

n’ubwo muri iki gihe cy’imvura nyinshi bigoye kubaka, biteganyijwe ko mu mpeshyi abaturage bagera kuri 917 batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga (high risk zone) n’abandi baturage bazatuzwa ku midugudu, boroherezwa kubona ibibanza no kubisiza bafatanyije n’abandi baturage mu miganda rusange.

Icyakora ibibanza biri ku mudugudu birahenda n’ingurane ikagorana. Ibyo bibanza bizagurishwa amafaranga macye n’uburyo bw’ingurane hagati y’abaturage bukaba bwakoreshwa kugira ngo gahunda yo gutura ku mudugudu yihutishwe.

Amakoperative abumba amategura hafi y’ahantu hakaswe imidugudu yongeye gukomorerwa kugira ngo abaturage babashe kubona isakaro ku buryo bworoshye.

Imibare igaragaza ko abaturage bagera kuri 87 % bo mu Karere ka Gakenke batuye ku mudugudu, ariko kubyemera biragoye bitewe n’imiterere y’ako karere kagizwe n’imisozi ihanamye.

Gukora imidugudu nk’iyo mu turere tw’iburasirazuba ntitwabigeraho kubera imiterere y’akarere kagizwe n’imisozi miremire, ariko hakorwa imidugudu ijyanye n’imiterere y’akarere kacu; nk’uko umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deo yabisonuye abitabiriye inama.

Ku mwanzuro w’ikoreshwa rya biogas utaragezweho mu mwaka ushize, abayobozi b’inzego z’ibanze bashimangira ko bagomba gushishikariza abaturage batunze inka gukoresha biyogazi na rondereza kuko birinda iyangirika ry’ibidukikije.

Bivugwa ko gahunda yo gufasha abaturage gutunga biogas yandindijwe n’ibigo by’imari biseta ibirenge mu gutanga inguzanyo igera ku bihumbi 300, na ba rwiyemezamirimo batsindiye kuzubaka bakazita zituzuye.

Umwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, wibanze ku mbaturabukungu ya Kabiri (EDPRS 2) n’ingamba zafatwa zigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu ku gipimo cya 11.5% n’umusaruro wa buri Muturarwanda ukagera ku madolari 1240 ku mwaka.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dukeneye abayobozi nkaba bahita bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje. Nabandi bose babirebereho bihutire gukora ibyo biyemeje, kuko tugomba gukorana ingufu ngo tugere kuri vision yacu twiyemeje ariyo vision 2020.

nshimiye yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

Erega abayobozi bacu bagomba kunga mu rya HE, kuko invugo ye ariyo ngiro! Niyo mpanvu rero imbaraga zikwiye guhita zishyirwa mu myanzuro y’umwiherero wa 10. Imana ibibafashemo.

manzi yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka