Gakenke: Guverineri yashimye Abanyamataba biyubakiye SACCO ku misanzu bakusanyije
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yashimye abaturage b’umurenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke bakusanyije amafaranga bakiyubakira inyubako ya SACCO izuzura ifite agaciro ka miliyoni 27.
Guverineri Bosenimwe yashimye uburyo abanyamuryango ba SACCO batanze imisanzu yo kubaka inyubako nziza bitandukanye n’izindi SACCO zubakwa mu migabane y’abanyamuryango ndetse n’inyungu zabonye.
Iyo nyubako niyuzura, abakozi bane ba SACCO y’Umurenge wa Mataba bakoreraga mu cyumba kimwe cy’imfunganwa cya metero ebyiri kuri ebyiri bazabona ahantu hisanzuye ho gukorera n’abanyamuryango babone amafaranga yabo nta mpungenge z’umutekano wayo.
Mu biganiro yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Mataba tariki 09/01/2013, Guverineri Bosenibamwe yanakanguriye abaturage kwizigamira mu bigo by’imari bagatinyuka gusaba inguzanyo zo gushora mu bikorwa bibyara inyungu bityo bakihangira imirimo ibafasha kwiteza imbere bo ubwabo bakanatanga akazi ku bandi.

Bosenibamwe yasuye Koperative y’Inkeragutabara itunganya inzoga zipfundikiye mu bitoki na Koperative y’Abanyonzi yashyizeho iduka ricuruza ibikoresho by’amagare, ashima intambwe zimaze kugeraho.
Abaturage bibukijwe ko batagomba gutega amatwi ibihuha bikwirakwizwa n’abarwanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Yaboneyeho kubasaba guha agaciro amakuru bahabwa n’abayobozi babo n’ibitangazamakuru nka radiyo y’abaturage ya Musanze na Radiyo Rwanda.
Abaturage b’Umurenge wa Mataba batangaza ko baheruka ibihuha mu Ntambara y’Abacengezi yashegeshe uwo murenge kandi ngo bagiye kurushaho kwicungira umutekano bakora amarondo nk’uko babikanguriwe n’umuyobozi w’intara.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo yashishikarije abaturage guhuza ubutaka ku bihingwa byera muri uwo murenge birimo inanasi n’ibishyimbo ndetse bakitabira kuvugurura urutoki rukabaha umusaruro ushimishije.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|