Gakenke: Gukura imiryango hafi 200 mu manegeka bigeze kure

Biteganyijwe ko imiryango 188 yo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka (high risk zone) izaba yimuwe yose mbere y’impera za Nzeri z’uyu mwaka. Ibikorwa byo kuyimura bigeze kure aho hasizwa ibibanza n’amatafari akaba abumbwa.

Mu nama y’umutekano yateranye tariki 02/07/2013, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwitonze Odette amurika aho imyiteguro igeze, yavuze ko hamaze gusizwa ibibanza 105 ku mudugudu n’amatafari agera ku bihumbi 32 yamaze kubumbwa.

Avuga kandi ko inzu umunani zuzuye mu gihe izindi 26 zirimo kuzamurwa. Ikibazo bashobora kuzahura nacyo ni icy’isakaro kuko bafite imiryango isaga gato 140 itishoboye ikeneye amabati cyangwa amategura.

Akarere kateganyije miliyoni 20 mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 zizakoreshwa mu gusakara ayo mazu ariko ngo ayo mafaranga ni makeya. Ubuyobozi bw’akarere busaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gusaba inkunga y’isakaro mu bakirisitu b’amatorero ndetse n’ibigo by’amashuri.

Akarere ka Gakenke gateye ku buryo hafi ya hose ari imisozi ihanamye. Kubera iyo miterere, kubona ikibanza kiri ahantu haringaniye ntibyoroha ku buryo hari na bamwe mu baturage babuze ibibanza; nk’uko bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babisobanura.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka