Gakenke: FPR yatashye inzu yo gukoreramo ifite agaciro ka miliyoni 48
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gakenke, tariki 16/11/2014, batashye inzu uwo muryango uzajya ukoreramo ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 48 yavuye mu misanzu y’abanyamuryango.
Uretse kuba iyi nzu izajya ikorerwamo gahunda z’umuryango wa FPR-Inkotanyi ngo izajya ininjiriza uyu muryango amafaranga mu buryo bwo gukodesha icyumba kinini cy’inama nacyo kiri muri iyi nzu.
Komiseri mukuru ushinzwe Politike, ubukangurambaga rusange hamwe n’imiyoborere myiza mu muryango FPR Inkotanyi, Wellaris Gasamagera wifitanyije n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Gakenke mu bikorwa byo gutaha iyi nzu yabashimiye uburyo bateguye kino gikorwa.

Gasamagera kandi yabwiye abanyamuryango ko igikorwa batekereje ari ingirakamaro kuko Abanyarwanda muri rusange bagomba kwigira.
Ati “ni ibintu rero tugomba kumenya, tukamenya ko kwigira ni gahunda ya Leta ariko twebwe nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi nitwe tugomba gufata iya mbere, tugomba kuba nibandebereho, nitwe tugomba kwereka abandi tukanabazamura”.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi basabwe kuva muri politike y’amagambo gusa kuko ntacyo bimaze ahubwo bakajya muri politike y’ibikorwa kandi izana imigendekere myiza y’ubuzima bw’abanyarwanda nkuko nabyo babisabwe na Gasamagera.

Uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, yashimiye abanyamuryango uburyo bashyize hamwe ubundi bagahindura amateka y’akarere ka Gakenke kari karabaye isibaniro ry’ibibi gusa ariko uyu munsi bakaba ari intangarugero.
Bosenibamwe kandi yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Gakenke kwihutisha ibikorwa by’amajyambere bagaragaje ko bashaka kugeraho bakamanuka hasi mu midugudu kugirango barusheho gusuzuma imibereho y’abaturage babo bareba ibyo bakeneye kuko aribwo umuryango uzarushaho kugira imbaraga.
Uretse kuba uyu muhango waranzwe no gutaha inzu y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, habayeho no kugabirana ku banyamuryango bari barorojwe aho nabo bituye bagenzi babo inka icumi.

Brandine Dusabe ni umunyamuryango wagabiwe inka nyuma yaho yari amaze kubyara abana b’impanga harimo n’uwari utagejeje ikiro ariko uyu munsi akaba yishimira urwego amaze kugeraho kuko nawe yashoboye kwitura mugenzi we.
Komiseri Gasamagera yaneretswe abanyamuryango basaga 130 bibumbiye muri koperative “Terimbere mucuruzi w’imboga n’imbuto” ikorera mu murenge wa Gashenyi barimo kwiyubakira inzu yo gukoreramo izaba ihagaze miliyoni 62 bakaba bamaze kurangiza igice kimaze gutwara miliyoni 22.
Mu turere dutanu tugize intara y’amajyaruguru akarere ka Gakenke niko konyine kari gasigaye umuryango FPR Inkotanyi udafite inzu yo gukoreramo.


Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
RPF Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee mukomeze imihigo imvugo niyo ngiro
MUKOMEZE KUJENGA IGIHUGU
muryango w’abanyarwanda komeza ushinge imizo hose ku isi maze ibikorwa byaw byizihire abanyarwanda