Gakenke: Bitwaye neza mu bikorwa by’Urugerero bahabwa inka y’Indashyikirwa

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, nyuma y’uko ruhesheje ishema Intara ayoboye, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu.

Abakoze urugerero rw'Inkomezabigwi 2023 bo mu Murenge wa Nemba bashyikirijwe inka y'ishimwe
Abakoze urugerero rw’Inkomezabigwi 2023 bo mu Murenge wa Nemba bashyikirijwe inka y’ishimwe

Muri ibyo bikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi 2023, Akarere ka Kamonyi ni ko kaza ku isonga ku rwego rw’Igihugu, gakurikirwa na Kayonza, Gakenke iza ku mwanya wa gatatu.

Mu muhango wo gushimira izo nkomezabigwi za Gakenke, wabereye mu Murenge wa Nemba ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Guverineri Mugabowagahunde, yashimye uko urwo rubyiruko rwitwaye mu bikorwa by’urugerero.

Ni ibirori byabimburiwe no gushyikiriza Umukecuru Akizanye Lucie, inzu yubakiwe n’Urugerero Inkomezabigwi 11/2023, no kumuremera ibikoresho n’ibiribwa bitandukanye.

Mu byishimo byinshi, Akizanye ati "Ndashimira Nyakubawa Perezida wa Repubulika ku bw’iyi nzu nziza nubakiwe".

Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yagize ati “Ndashimira urubyiruko rw’Inkomezabigwi rw’Akarere ka Gakenke, by’umwihariko urwo mu Murenge wa Nemba wahize indi mu Ntara y’Amajyaruguru, uburyo bitwaye muri gahunda y’urugerero rw’Inkomezabigwi 11/2023. Mukomeze kuba indashyikirwa muharanira gukomeza gukora ibyiza no guhanga udushya”.

Bashyikirije inzu utishoboye bayubakiye
Bashyikirije inzu utishoboye bayubakiye

Uwo muyobozi yashyikirije urwo rubyiruko Inka y’Indashyikirwa, nk’igihembo cyagenewe uturere dutanu twa mbere twitwaye neza, iyo nka y’ishimwe bakaba barayigenewe na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Bimwe mu byakozwe n’Inkomezabigwi 11/2023 zo mu Murenge wa Nemba, uza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’uko Umuyobozi w’ako karere, Mukandayisenga Vestine abivuga, harimo inzu ebyiri n’ubwiherero 10 byubakiwe abatishoboye, inzu eshatu n’ubwiherero butanu bwavuguruwe, hakorwa umuhanda, hanakorwa ubukanguramba bwo gusubiza abana mu ishuri.

Uwo muyobozi arashimira izo Nkomezabigwi za Gakenke ku bikorwa zakoze, bizana impinduka ku mibereho y’abatuye Akarere ka Gakenke.

Umuhango wo gusoza ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi 11/2023, wabaye hirya no hino mu gihugu, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake.

Umukecuru Akizanye Lucie nyuma yo gushyikirizwa inzu mu muhango witabiriwe na Guverineri Mugabowagahunde, yashimiye Umukuru w'Igihugu
Umukecuru Akizanye Lucie nyuma yo gushyikirizwa inzu mu muhango witabiriwe na Guverineri Mugabowagahunde, yashimiye Umukuru w’Igihugu

Mu gusoza Urugerero rw’Inkomezabigwi 11/2023 ku rwego rw’Igihugu, umuhango wabereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru kaza ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Igihugu, Minisiriri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abayobozi gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 y’ibikorwa by’iterambere (NST1), baharanira kwesa imihigo ku kigero cya 100%.

Minisiriti Bizimana kandi, yashimiye uturere twa Kamonyi, Kayonza, Gakenke, Rusizi na Kicukiro, twabaye utwa mbere mu Ntara duherereyemo n’Umujyi wa Kigali, asaba Akarere ka Nyaruguru kwisubiraho kakavugurura imikorere ubutaha kakazitwara neza.

Ati “Bravo ku rubyiruko 77,104 musoje Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 11. Bravo Akarere ka Kamonyi kahize utundi turere mu mikorere y’Urugerero (91%). Bravo Kicukiro, Gakenke, Kayonza na Rusizi mwabaye aba mbere mu Ntara zanyu n’Umujyi wa Kigali. Ababuze ku Rugerero mwarahombye ariko itorero ntimuzariburemo”.

Urugerero rw’uyu mwaka wa 2023, rwatangiye ku wa 25 Nzeri 2023, rwitabirwa n’Intore 77,104.

Urubyiruko rusoje urugerero mu Murenge wa Nemba
Urubyiruko rusoje urugerero mu Murenge wa Nemba
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abasoje urugerero gukomeza ibikorwa biteza imbere abaturage
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abasoje urugerero gukomeza ibikorwa biteza imbere abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka