Gakenke: Bifuza ko manda y’umukuru w’igihugu yakongerwa kubera iterambere bamaze kugeraho

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Nemba na Gakenke yo mu Karere ka Gakenke baravuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ibikorwa byinshi by’iterambere bimaze kugera iwabo ndetse byagiye bibagiraho ingaruka nziza, bitandukanye n’imibereho yabo ya mbere ya Jenoside.

Aba baturage bavuga ko mbere ya 1994 bagorwaga no kwivuza ku buryo bitoroheraga abagore mu gihe cyo kubyara, bitandukanye n’ubu kuko ubuvuzi bwegerejwe abaturage kugera mu mirenge no mu tugari hamwe na hamwe.

Umwe mu basaza batuye mu Murenge wa Gakenke witwa Leonard Rwangabo yemeza ko bamaze kugerwaho n’iterambere, kuko uretse kugira imihanda n’amashyanyarazi ngo na ba rubanda rugufi babarwanyeho bafashwa kugira ngo babeho mu mibereho ya bo ya buri munsi.

Abatuye mu Mirenge ya Nemba na Gakenke bifuza ko itegeko nshinga ryahinduka bakongera bagatora Perezida Kagame kubera iterambere amaze kubagezaho.
Abatuye mu Mirenge ya Nemba na Gakenke bifuza ko itegeko nshinga ryahinduka bakongera bagatora Perezida Kagame kubera iterambere amaze kubagezaho.

Iri terambere niryo Rwangabo aheraho asaba ko bishoboka itegeko nshinga ryahinduka umukuru w’igihugu Paul Kagame akongera kwiyamamaza bakamutora kuko yumva hari byinshi yabagezaho.

Mu magambo ye ati “ku giti cyanjye njye ndabona iryo tegeko ryahinduka rikavaho, iryo tegeko rivuga ngo ntakiyamamaze rigomba kuvaho akongera akiyamamaza kuko turacyamukunze kandi adukorera neza, Kagame Perezida wacu ibyo yadukoreye birashimishije niyongeraho akadukorera nk’ibyo yadukoreye byadushimisha kuko n’ibindi byaradushimishije”.

Alphonsine Mukakibogo wo mu Murenge wa Nemba nawe yemeza ko iterambere ryabagezeho, kuko uretse kuba bivuza bitabagoye kubera ubwisungane mu kwivuza banivuriza hafi ugereranyije na mbere, bikiyongeraho gukemurirwa ibibazo bugufi, amashuri n’imihanda, ku buryo nawe yumva bakomezanya manda itaha atari umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Agira ati “ubusanzwe iyo ufite umukoresha ugukoresha neza ntiwinuba, n’iyo ufite umukozi ugukorera neza ntumwinuba ahubwo wifuza ko yagukorera, ku giti cyanjye rero kuko mbona yarakoze ntacyo atakoze ukurikije guverinoma zabanje, habaho gutorwa kw’itegeko bakareba ubwiganze bw’amajwi y’abaturage akongera akatuyobora”.

Gusaba ko itegeko nshinga ryahinduka aba baturage na bagenzi babo babiterwa n’uko nta ngoma yindi bigeze babonamo iterambere nk’iryo Perezida Kagame amaze kubagezaho.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 3 )

Turamushyigikiye

pat yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

twese intero ni imwe tugomba kongera gutora nyakubahwa president wa republika

gahamanyi yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

NI byiza kuba umukuru wigihugu yarakoze ibyo yemereye abaturage ariko siyo yaba impamvu kuguma kubuyobozi habaye hari nabandi bamusimbura bagakomeza gukora neza.

ibyo yakoze byari munshingano ze kandi nundi waza hari ibyo yakora.

simwanga pe ariko Nyakubahwa nakubite urwanda icyuhagiro ahindure amateka ave kubuyobozi ari muzima, ashimwa,abe inararibonye atange inama kubandi bayobozi.

Naho ubundi ndamwemera ariko sinifuza ko byakwitwa ko ariko muri Afrika byabaye!

MUGABO yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka