Gakenke: Batatu bakoreye impanuka ku kirombe, umwe ahasiga ubuzima

Mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo Akarere ka Gakenke, haravugwa impanuka y’abasore batatu bagwiriwe n’ibiti ubwo bari mu kazi ko kubakira ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, umwe ahasiga ubuzima.

Batatu bakoreye impanuka ku kirombe, umwe ahasiga ubuzima
Batatu bakoreye impanuka ku kirombe, umwe ahasiga ubuzima

Ni impanuka ibaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, aho uwitwa Ngaruyimana Bagaragaza na Niyonzima Emmanuel, bari kuvurirwa mu kigo Nderabuzima cya Cyabingo mu gihe uwitwa Hategekimana Aimable w’imyaka 18 yitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Cyubahiro Félicien yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati "Ni impanuka y’abantu bapariraga ikirombe, guparira ni ukucyubakira, igiti kiramanuka gikubita batatu muri bo, aho umwe cyamukomerekeje cyane bimuviramo n’urupfu, ariko abandi babiri bameze neza aho bari ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo".

Arongera ati "Abo babiri bari kwa muganga, biragaragara ko batakomeretse cyane, bameze neza, ariko k’ubw’ibyago umwe yahise apfa bakimugeza ku Kigo Nderabuzima".

Uwo muyobozi avuga ko icyo kirombe ari icya Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa CMC (Cyabingo Mining Company), avuga ko ngo iyo Kampani iri mu bwishingizi.

Mu butumwa yageneye abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Gitifu Cyubahiro yabasabye gukomeza gukumira impanuka aho muri iki gihe cy’imvura, mu birombe hakomeje kubera impanuka zitunguranye, asaba ko abafite kampani zicukura amabuye y’agaciro bajya babanza gukora inyigo ku bikorwa bakorera mu birombe byabo, mu rwego rwo kurinda abakozi impanuka.

Asoza agira ati "Ndihanganisha umuryango wabuze umuntu".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka