Gakenke: basabwe gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butabangamira ibidukikije

Abakunze kunyura mu muhanda Kigali-Musanze, bakunze kugira ikibazo cy’inzira, cyane cyane mu gace ka Gakenke, aho mu gihe cy’imvura imihanda ikunze kuriduka igafunga umuhanda.

Abacukura amabuye y'agaciro bagiriwe inama yo gucukura barinda ibidukikije
Abacukura amabuye y’agaciro bagiriwe inama yo gucukura barinda ibidukikije

Hari ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butungwa agatoki kuba intandaro y’iryo suri ryangiza imihanda, ndetse bikavugwa kenshi ko abakora ubwo bucukuzi batita ku butaka bacukuraho ngo basibe ibyo byobo bishobora kugira ingaruka ku baturage.

Ni muri urwo rwego, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwafashe ingamba zo kwegera abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bubakangurira kwirinda kwangiza ibidukikije, basabwa gusubiranya imyobo aho bacukuye, birinda ingaruka byateza ku baturage.

Mu muganda utangiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François, yabwiye Kigali Today, ko mu byo bashyize imbere harimo kwita ku bidukikije by’umwihariko batera ibiti ku misozi icukurwaho amabuye y’agaciro banasiba imyobo y’ahacukuwe ayo mabuye.

Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke Aime Francois Niyonsenga
Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke Aime Francois Niyonsenga

Yagize ati “Turacyari mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwo bucukuzi nti bugomba gutandukanywa no kurengera ibidukikije, kubera ibibazo igihugu cyacu gihanganye nabyo bijyanye no kurwanya isuri, ni byiza ko harebwa ahantu hose bigaragara ko hibasiwe n’isuri kugira ngo hitabweho”.

Arongera ati “Mu karere ka Gakenke, twagiye duhera ahantu hahanamye, hegereye imihanda n’imigezi, ariko dusanga ko ahantu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro usanga ibikorwa nk’ibyo bibangamiye ubutaka n’ibidukikije, ni yo mpamvu hateguwe umuganda, mu ma kampani yose muri iki cyumweru bari gusubiranya aho bacukuye, bakagenda batera ibiti ahantu hose hagaragara ko hangiritse”.

Uwo muyobozi avuga ko bashima intera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumaze kugeraho mu kurengera ibidukikije, aho bakora uwo mwuga batangije ibikorwaremezo, aho birinda kurangaza imisozi, bakabanza gukora umwobo umwe bakawubakira, bamara gucukura bagafata undi mwobo batangije imisozi yose.

Hari hateguwe ibiti byo gutera
Hari hateguwe ibiti byo gutera

Kugeza ubu mu karere ka Gakenke, Kampani zicukura amabuye y’agaciro ni 15, aho 12 zamaze kubona ibyangombwa byuzuye, eshatu zikaba zifite n’ibyangombwa byo gushakashaka aho amabuye y’agaciro aherereye.

Ubuyobozi bw’akarere burashima ibikoresho bijyanye n’igihe byifashishwa mu bucukuzi, cyane cyane Koperative yitwa COMIKAGI yamaze kugera ku rwego rwo kugura imashini igezweho (Magnetic separator), ishobora gutandukanya amabuye y’agaciro arimo Ubutare, Koruta na Gasegereti, iyo Kampani ikaba yaratumije indi mashini (Caterpullar) izifashishwa mu bucukuzi bugezweho.

Mu butumwa bwe, Visi Meya Niyonsenga yasabye abacukura amabuye y’agaciro n’abaturage muri rusange kwita ku mirwanyasuri, mu kwirinda ko ubutaka muri ako karere k’imisozi miremire budakomeza gutwarwa n’isuri.

Ati “Gakenke nk’akarere k’imisozi miremire gakunze kwibasirwa n’ibiza, muri gahunda twahanye n’uko umuturage wese yita ku murima we, agacukura imirwanyasuri mu rwego rwo guhagarika ariya mazi amanukana umuvuduko agatwara ubutaka, ubwo butaka buragera mu migezi bukigira mu mahanga, ugasanga bareza natwe tugasigara duhaha ibyo bejeje mu butaka bwacu”.

bateye ibiti ku misozi mu rwego rwo kurwanya isuri no gufata ubutaka
bateye ibiti ku misozi mu rwego rwo kurwanya isuri no gufata ubutaka

Arongera ati “Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ndabashimira urwego bagezeho, ariko tubasaba nk’uko twabigiranye mu mihigo ko buri Kampani yose icukura amabuye y’agaciro igira pepiniere y’ibiti, ni batere ibyo biti kandi bakomeze gusubiranya aho bacukuye kuko kurengera ibidukikije nibyo bizatuma akarere ka Gakenke ndetse n’isi muri rusange bikomeza gutera imbere”.

Gakenke iri mu duce tw’igihugu tubonekamo amabuye y’agaciro menshi, aho urugero nka Kampani imwe icukura amabuye y’agaciro yitwa COMIKAGI, igeze ku rwego rwo gucukura hafi toni 20 za koruta ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka