Gakenke: Baratabariza umuhanda wa kaburimbo ahitwa kuri Buranga

Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Kigali - Musanze, batanga impuruza z’umusozi uyu muhanda wubatseho, mu gace kazwi nko kuri ‘Buranga’, ukomeje kwangirika mu buryo bukomeye kandi busatira cyane uwo muhanda, ku buryo haramutse nta gikozwe mu maguru mashya ngo hasanwe, uwo muhanda ushobora kuzaridukira mu manga, ubuhahirane bugakomwa mu nkokora.

Ako gace gaherereye mu Mudugudu wa Bukurura Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke uwo muhanda unyuramo, ubutaka bwaho bugenda buridukira mu mubande mu buryo bugenda buwusatira, hakaba hari uruhande rurimo intera itarengeje metero ebyiri, hagati y’umuhanda n’aho ubutaka bugeze butwarwa.

Umwe mu bakoresha uwo muhanda witwa Dukuzemungu Pierre, agira ati: “Imvura yagiye igwa ubutaka bw’uwo musozi busoma amazi menshi, bugatenguka. Bigaragara ko habura akantu gato ngo bigere ku muhanda. Nta ntera ya metero zigera muri ebyiri irimo uvuye aho iyo nkangu itangirira. Dufite ubwoba bw’uko imvura niramuka iguye ari nyinshi, umuhanda uzariduka ugahirima mu manga bigafata no mu gice cya ruguru yawo, cyane ko unakoreshwa n’imodoka nini ziba zikoreye ibintu biremereye”.

Umuhanda Kigali - Musanze ufatwa nk’umwe mu mihanda minini Igihugu gifite ifitiye benshi akamaro, bitewe n’uburyo ukoreshwa n’urujya n’uruza rw’abiganjemo abakoresha ibinyabiziga, bituruka mu Turere tw’Igihugu no hanze yacyo.

Bakurikije uburyo uwo musozi ugenda wangirikamo, ngo n’agahenge bagize ni uko muri iki gihe cy’imvura itigeze igwa ari nyinshi nk’uko mu bindi bihe bigenda; ngo naho ubundi iyo bitaba ibyo, biba byarabaye ibindi bindi.

Hatagize igikorwa mu maguru mashya hari impungenge z'uko imvura ishobora kugwa ari nyinshi ikawuridukana mu mibande iri munsi y'uyu musozi wangiritse
Hatagize igikorwa mu maguru mashya hari impungenge z’uko imvura ishobora kugwa ari nyinshi ikawuridukana mu mibande iri munsi y’uyu musozi wangiritse

Nzabahorana Stefano agira ati: “Twagize amahirwe imvura ntiyagwa ari nyinshi kuko noneho yagombaga kuwasa bikaridukira epfo iyo mu mibande. Ni Imana yabibayemo ikinga akaboko, ariko nabwo nk’uko bigaragara isaha n’isaha imvura ishobora kuza ari simusiga, ikagwa tukabura ayo ducira n’ayo tumira mu gihe waba udakozwe ngo bikumirwe hakiri kare”.

“Twatabaje inzego zitwegereye ku Kagari n’Umurenge; na zo zibigeza hejuru, bimanura abayobozi ku Karere na za Minisiteri baraza bareba uko byifashe. Na n’ubu bigeze iyi saha bikiri ahongaho turacyategereje”.

Mu minsi ishize ngo babonye ibimashini bikora imihanda bihazanwa hamwe n’ibikoresho, baharunda n’amabuye, bakeka ko noneho hagiye gutunganywa batangira no kwiruhutsa, ariko ntizahamaze kabiri, kuko ba nyirazo bongeye kuzipakira barazijyana.

Nzabahorana ati “Uyu muhanda uraduhangayikishije cyane. Ni igikorwa remezo dufata nk’ingenzi ku gihugu kuko hanyura imodoka nyinshi zikoreye ibicuruzwa biva i Kigali na za Rubavu biba byinjiye mu Rwanda bikuwe mu mahanga. Usibye ibyo n’umusaruro tweza muri tuno Turere twose tw’Amajyaruguru n’izindi ntara, nta handi binyuzwa hatari muri uyu muhanda. Kandi ubwo simbariyemo ibihumbi n’ibihumbi biwunyuranamo by’abantu bava hamwe bajya ahandi bakoresheje imodoka, moto, amagare cyangwa b’abanyamaguru. Muri macye uyu muhanda uramutse wangiritse cyaba ari igihombo gikomeye”.

Abaturage baherutse kubona harundwa amabuye babwirwaga ko ari ayo gusanisha ahangiritse na n'ubu ngo baracyategereje ko bikorwa
Abaturage baherutse kubona harundwa amabuye babwirwaga ko ari ayo gusanisha ahangiritse na n’ubu ngo baracyategereje ko bikorwa

Icyakora ngo ikibazo cy’aha hantu kirazwi, nk’uko n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine abivuga, ati : “Inyigo yo kuhasana yararangiye, ubu dutegereje ko Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) ari na cyo kiwufite mu maboko, cyegeranya ibisabwa n’ibikenewe byose, kikazaza kuhakora. Amakuru dukurayo ni uko bitazatinda gukorwa, cyane ko n’ibikoresho bimwe na bimwe bizifashishwa bigenda bihagezwa”.

Kigali Today yifuje kumenya igihe imirimo yo gusana aho hantu izatangirira, ingengo y’imari izashorwamo n’igihe bizamara ngo ibe irangiye, ubuyobozi bwa RTDA ntibwabasha kuboneka. Mu gihe ayo makuru yaboneka, na yo twayatangariza abasomyi ba Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka