Gakenke: Barashishikarizwa gukumira ibibangamira uburenganzira bw’umwana kuko biri mu bitera impfu z’abana
Ubwo kuri uyu wa 04 Mata 2015, World Vision yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya impfu z’abana no kwimikaza imitangire myiza ya serivise mu bihugu ikoreramo, yasabye abaturage bo mu Karere ka Gakenke gukomeza kwita k’ubuzima bw’abana babo by’umwihariko abari munsi y’imyaka 5 kugira ngo hakumirwe impfu zabo.
Nubwo mu binyejana bibiri bishize umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu waragabanutse ku kigereranyo cya 42% kw’isi hose ariko ngo haricyari abana bapfa mu bihugu bitandukanye ntibamenyekane.

Uhagarariye World Vision mu Rwanda, George Gitau, avuga ko buri mwaka miliyoni 6.6 z’abana bari munsi y’imyaka 5 kw’isi hose bapfa kubera impamvu zirimo n’imirire mibi gusa ngo kubikumira byashoboka.
Yagize ati “Tuzi ko kugera kuri zero mu guhagarika ubukene, inzara, ihohoterwa n’impfu z’abana bishoboka, tugomba gukumira impfu z’abana kugera kuri zero tukabikora tubihuza n’intego zo mu myaka 15 ishize. Dufatanyirije hamwe birashoboka”.
Buri mwaka kw’isi, ngo abana bari hagati y’ukwezi n’amezi 4 bagera kuri miliyoni 4 bapfa bazize kutonswa neza n’ababyeyi babo hamwe no guhabwa amazi adasukuye.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, yasabye abaturage kurushaho guhangana n’ibibazo bikibangamiye uburenganzira bw’umwana bagafata iya mbere kugira ngo babikemure kuko abana babo ari bo mbaraga z’ igihugu.
Ati “Mugomba kugerageza guhangana n’ibibazo bikibangamiye uburenganzira bw’umwana. Ndabasaba gufata iya mbere kugirango mubikemure, kuko abana banyu mubona ahangaha uko muzabarera, uko muzabitaho, uko muzabigisha ni ko muzaba muteganyiriza igihugu cyanyu, nkagira ngo mbasabe ingamba zigamije kwita ku mwana muzishyire imbere.”

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Gakenke bemeza ko nubwo mbere hari abana bapfaga bitewe no kutitabwaho, ubu ngo bamaze gusobanukirwa n’uburyo bwo ku bitaho.
Clementine Mukagatare wo mu Murenge wa Karambo avuga ko mbere batitaga ku bana babo abenshi bikabaviramo kurwaza bwaki ariko bakaba barigishijwe ku buryo bazi gutegurira abana babo indyo yuzuye.
Yagize ati “Mbere barwaraga bwaki bakabyimba amatama, bakabyimba ibirenge, bakagira ubuda bw’ubuduriduri ariko ubu bitewe n’ibintu mfite uburyo ari bikeya ntegura ibyo mbashije ariko nkashiramo imboga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko mubushakashatsi bwagaragajwe ku bijyanye n’ibibereho n’ubuzima by’abaturage "Demographic Health Survey" muri 2010 -2011 ryagaragaje ko abana bari hejuru ya 50% muri kano mu Karere ka Gakenke bagwingiye.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turengere umwana, maze tureme u Rwanda rwiza rufite ejo hazaza