Gakenke: Barashimwa ibikorwa bagezeho mu mihigo ariko hari ibyo bagomba kongeramo imbaraga
Nyuma y’uko itsinda risuzuma ry’imihigo risuye ibikorwa bitandukanye byahizwe mu mwaka wa 2012-2013 ryashimye akarere ka Gakenke ko ibikorwa kagezeho bifatika bikaba bifitiye akamaro abaturage ariko ngo hari ibyo kagomba kongeramo imbaraga.
Rugamba Egide, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wari ukurikiye iryo tsinda, avuga ko hari impinduka igaragara ugereranyije n’imyaka ibiri ishize mu gutegura imihigo no gukora raporo. Ngo bigaragaza ko hari imbaraga zashyizwemo bityo akaba ari byo kwishimira.

Itsinda risuzuma imihigo ryashimye labotatwari isogongera kawa yubatswe mu Murenge wa Rushashi, kuko izazamura ubwiza bw’ikawa ihingwa muri ako karere dore ko Gakenke iri mu turere mu gihugu duhinga kawa nyinshi.
Iyi nzu ifite ibikoresho byose bikenewe mu gusongera kawa yubatswe ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga (NAEB), ikigo gishinzwe iterambere ry’icyaro (RLDSF) n’Akarere ka Gakenke.

Hanasuwe kandi Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe kiri mu Murenge wa Muyongwe, kigaragara ko cyubatswe neza mu mafaranga yaturutse mu mikoro y’akarere n’inkunga ya RLDSF ariko kikibura ibikoresho ngo gitangire gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Bavuye aho berekeje mu Murenge wa Mataba, basura ibiraro bitatu, umuhanda wa Kaziba-Mataba, SACCO-Umurenge ndetse n’amazi meza bishimira ibyo bikorwa byose kuko bifatika kandi bigaragara ko biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Rugamba ashimangira ko bageze kuri byinshi ariko bagifite intambwe yo gutera mu kunoza imikoranire myiza n’abikorera bakorera mu karere, guhanga imirimo mishya cyane cyane yo gufasha urubyiruko gukora ku ifaranga no gukora amaterasi y’indinganire ijyanye n’ako karere k’imisozi miremire n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias asanga isuzuma ry’imihigo ari indorerwamo igaragaza ko uko bahagaze, ibitagenda neza yizeza ko bazabikosora mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Isuzuma ry’imihigo ryakozwe mu byiciro bibiri, ku munsi wa mbere itsinda risuzuma imihigo ryasuzumye inyandiko zerekana ibikorwa bakoze naho ku munsi wa kabiri tariki 01/08/2013 bajya kubyirebera n’amaso niba bihari.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birashimishije cyane pe. Ibyiza kurushaho biri imbere. Ni dukomereho. Hari igihe usubira inyuma ushaka kugira ngo usimbuke ugere kure.