Gakenke: Bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko
Abatuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kubana binyuze mu mategeko, kuko kudasezerana bituma batizerana.
Kuri uyu wa 13 Kanama 2015 imiryango 43 yo muri uyu murenge yabanaga muburyo butemewe n’amategeko, ihitamo kujya gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo barusheho kwizerana no kwuzuzanya.

Nyirangwijabanzi Beatrice wasezeranye nyuma y’imyaka 50 abana n’umugabo we witwa Nzamuye Emmanuel, asobanura ko bahisemo gusezerana imbere y’amategeko kuko banze kwitwa ingaragu imbere y’amategeko.
Yagize ati “Nta Kizere twari dufitanye kuko nzi ko ndi ingaragu kandi urareba ndi umucecuru ungana utya, ubu rero icyizere ndakimugiriye nuwanjye nanjye nduwe ntawe umumburanyaho nawe ntawumumburanyaho.
Twese ubungubu tubaye umubiri umwe, twari tumeze neza ariko ubu bigiye kurushaho kuko tugiye gushyiraho agatemeri dupfundikire kuburyo byivanze nk’amazi n’ifu.”

Karabananiye Salomon wo mu kagari ka Nganzo umaranye n’umugore we Nyiramurute Esther imyaka 30, avuga ko nubwo nta kibazo bagiranaga ariko bahisemo gusezeranira imbere y’amategeko kugirango bizabafashe gucunga umutungo wabo neza.
Ati “Twari tubanye neza ariko ntibyari bishobotse neza bitewe nuko amategeko yavugaga wenda ibyo nashatse wanyirukana, tugahora muribyo ntitugende ducunga amafaranga neza ariko ubu ninzabona nk’ibihumbi 200 cyangwa nawe yabibona ubu dufite impamyabushobozi azaza abimpa kuko dufite n’amategeko twemewe, naho ubundi nangaga kubimuha nti wenda yaguruka akabijyana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke Bisengimana Janvier, avuga ko bafite gahunda yo gusezeranya imiryango yose ibana bitemewe n’amategeko kuko bifasha kuruhande rw’ubuyobozi ndetse niyo miryango.
Ati “NkInyungu ya mbere ni uko umuturage wese abafite uburenganzira bwe murugo rwe, uburenganzira kuby’urugo byose yashashe cyangwa se uburyo bakoresheje mugucunga umutungo wabo, iyi miryango nayo bibongerera icyizere murugo, ikindi uburyo bwo kwishishanya biragabanuka no muburyo bwo gukorera urugo aritanga wese.”
Yasobanuye ko gusezerana imbere y’amategeko kandi bituma abana bagira uburenganzira busesuye bwo kwandikwa ku babyeyi bombi no kubona ibyangombwa, kuko baba bafite ababyeyi bombi bazwi n’amategeko.
Mu murenge wa Gakenke hasigaye imiryango itatu gusa ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|