Gakenke: Bagiye kujya bagira igihe cyihariye cyo kuganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko bugiye kujya bugira gahunda yihariye ku biganiro bya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo Ubunyarwanda burusheho gushimangirwa mu barutuye kurusha uko bajya bibona mundorerwa y’amoko n’ubwo bidakunze kuhagaragara.
Ibi biganiro kuri gahinda ya Ndumunyarwanda bikazajya bibera munzego zitandukanye, ni ukuvuga guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere, ku buryo umwaka uzajya ujya kurangira byibuze buri rwego rwarashoboye kuganira n’abaturage kuriyi gahunda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwemeza ko iyi gahunda yamaze kugera ku byiciro byose, ariko kubera ko ari gahunda ikomeye igomba kubafasha nk’Abanyarwanda bumva ko isano ibahuza iruta byose.
Ikindi iteggerejwe kubafasha gukunda igihugu bakanagiharanira mukwitezimbere bagomba kuyishimangira mu rwego rw’imidugudu, nk’uko umuyobozi w’akarere, Deogratias Nzamwita abisobanura.
Ati “iyi gahunda ya Ndumunyarwanda igomba kugenda ikagera kubyikiro byose ariko cyane cyane aho dushaka ko igera nihariya hasi mu midugudu kubaturage, kuko mubayobozi bamaze kuyiganiraho inshuro nyinshi ariko turifuza ko yagera cyane cyane hariya hasi kumudugudu mubaturage.”
Si mu baturage gusa iyi gahunda igomba kwibanda kuko ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwemeza ko bugomba no kwegera urubyiruko cyane cyane uruba mu mashuri, kugira ngo baganirizwe bakiri bato bazazamuke bazi ko ubumwe no gukunda igihugu ari ryo shema ryabo.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe asobanura ko Ubunyarwanda ariwo musingi wabyose, kuko nta cyakorwa ngo kiramuke kigezweho abantu batabanye neza cyangwa se bakishishanya.
Ati “Ndi Umunyarwanda niyo musingi wabyose, ibyo byose twakora twakubaka imihanda, twakora amashanyarazi, twakubaka amashuri ariko dufite abanyarwanda bakibona mundorerwamo y’amoko, dufite abanyarwanda bakigoshwe n’amateka mabi twabayemo, icyo gihe nibyo twakora byose byasenyuka.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Butereri mu murenge wa Busengo Christopher Mbarushimana wahoze afatanya n’abacengezi barwanira mu bice by’amajyaruguru, nawe yemeza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ingirakamaro.
Ati “Agaciro ka Ndi Umunyarwanda tuyifata ko ari ukwireba nk’Umunyarwanda aho kwireba nka runaka kuko nambere bitwazaga amoko nyamara arinzangano zishingiye ku nda.”
Bikaba biteganyijwe ko kurwego rw’umudugudu n’akagari bajya bahura byibuze kabiri mu mwaka murwego rwo kuganira kuri iyi gahunda mu gihe kurwego rw’akarere bo bajya bahura byibuze rimwe mu mwaka.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda ya ndi umunyarwanda igamije gucukumbura no guca inzangano mu banyarwanda bityo bakabana mu mahoro , ni iyo gushyigikirwa rero kandi na buri munyarwanda wese
Gahunda ya Ndi umunyarwanda nimara kugera ku banyarwanda bose bakayumva neza izafasha cyane kubaka igihugu cyacu