Gakenke: Bafatanyije n’abayobozi gukumira isuri yangizaga imyaka n’ibikorwa remezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke, yafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke gutunganya amaterasi ku butaka buri ku buso bwa Hegitari 4.5, mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Birambo mu Murenge wa Busengo.

Abayobozi bafatanyije n'abaturage gutunganya imirwanyasuri barimo Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Twagirayezu Gaspard(ubanza) na Depite Bitunguramye Diogene (wa gatatu ku ruhande rwo hirya)
Abayobozi bafatanyije n’abaturage gutunganya imirwanyasuri barimo Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Twagirayezu Gaspard(ubanza) na Depite Bitunguramye Diogene (wa gatatu ku ruhande rwo hirya)

Ni amaterasi, abaturage cyane cyane bahinga ku musozi uhanamye wo muri ako gace bitezeho ko azabafasha gukumira isuri yaterwaga n’amazi y’imvura yajyaga igwa muri ako gace kagizwe n’imisozi ihanamye, akangiza imyaka y’abaturage ihinze mu mirima, ndetse akangiza n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke.

Musabyimana Jean Jules, umuturage Kigali Today yaganiriye na we yitabiriye umuganda, yagize ati: “Imvura yajyaga igwa, isuri igatembana imyaka yacu, yiganjemo ibishyimbo, ibigori byabaga biri mu murima, byose ikabikukumbira epfo mu kabande, yanagerayo akangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke, n’amashanyarazi akabura. Kuba aka gace kagizwe n’imisozi ihanamye gutya, aya materasi yikora turi gufatanya gutunganya, twari tuyakeneye cyane, kugira ngo bidufashe gukumira ayo mazi, bityo tubashe guhinga, kandi tweze umusaruro ufatika. Ubu turabyishimiye cyane kuko twatangiye gusubiranya ibyari byarazambye”.

Abaturage barishimira ko amaterasi bafashijwe gutunganya azagabanya ingaruka ziterwa n'isuri yangizaga imyaka n'ibikorwa remezo
Abaturage barishimira ko amaterasi bafashijwe gutunganya azagabanya ingaruka ziterwa n’isuri yangizaga imyaka n’ibikorwa remezo

Mugenzi we Nyinawajambo Anathalie, agira ati: “Twahingaga bigasa n’aho dukora ubusa, tugahorana inzara yo kuteza imyaka kubera ko yabaga yaratwawe n’isuri. Utu tudumburi(amatarasi yikora) turimo gutunganya, tuzakomerezaho no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo ndetse n’ubundi bufata ubutaka, kugira ngo bukomere, hato butazongera gutwarwa n’isuri. Urumva ko tuzaba turwanyije ibiza byibasiraga imyaka yacu, byiyongereyeho ko n’amatungo yacu atazongera gusonza, bityo dusezerere inzara twihaza mu biribwa tunasagurire amasoko”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yahereye kuri iki gikorwa cy’umuganda, asaba abaturage ko gukumira ibiza babigira umuco.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukwishimira amahirwe abanyarwanda twongeye kubona yo gukora umuganda, nyuma y’igihe cyari gishize udakorwa kubera icyorezo Covid-19. Iki ni ikimenyetso cy’umusaruro uturuka mu kuba abaturage bitwaye, mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo. Ari na yo mpamvu tubasaba gukomeza gukora ibikorwa bihoraho na nyuma y’ibingibi bikozwe uyu munsi, kugira ngo amazi atazongera kwangiza imyaka yabo cyangwa n’ibindi bikorwaremezo”.

Yanagarutse ku zindi gahunda zinyuranye harimo n’izijyanye no kwita ku myigire y’abana mu mashuri, aho yasabye ababyeyi kwirinda icyo aricyo cyose cyahungabanya cyangwa ngo kivutse umwana uburenganzira bwe bwo kwiga.

Muri uyu muganda Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yari kumwe na Depite Bitunguramye Diogène, Umuyobozi w’Akarere ga Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Mu Mirenge itandukanye y’Aka Karere hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri hakorwa utudumburi(amatarasi yikora), gusibura imihanda yari yaraguyemo ibitengu biturutse ku biza ndetse no gusana amazu y’abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka