Gakenke: Babiri bakubiswe n’inkuba bahita bapfa

Mu Karere ka Gakenke inkuba yakubise abantu babiri mu bari bugamye imvura, bahita bahasiga ubuzima abandi barahungabana.

Abo bantu batanu barimo abagore babiri, umugabo umwe ndetse n’abana babiri b’abahungu, bari bicaye bugamye imvura mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke, mu ma saa kumi y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, inkuba ikaba yakubise abo bana babiri b’abahungu bafite imyaka 15 bahita bapfa, abo bari bugamye hamwe barahungabana.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, agira ati "Abo bantu bari bicaye bugamye imvura mu nzu iri muri santere ya Murambi. Ikibazo cy’inkuba kiraduhangayikishije muri iyi minsi turi mu bihe by’imvura nyinshi, kuko ibi bibaye mu gihe nta minsi ine yari ishize nanone muri uyu Murenge wa Gakenke inkuba ikubise undi musaza wahise apfa, ndetse ikaba yarakubise inka irapfa. Nanone kandi muri iki cyumweru turimo, mu Murenge wa Muyongwe nabwo inkuba yakubise umwana mutoya arapfa undi muntu arahungabana".

Mayor Nizeyimana avuga ko amakuru aturuka mu kigo gishinzwe iteganyagihe, agaragaza ko Akarere ka Gakenke kari mu tuzagwamo imvura nyinshi.

Agira ati "Uku kugwisha imvura nyinshi binasobanuye kwibasirwa n’ibiza, ari na yo mpamvu dushishikariza abaturage kugenzura niba aho batuye hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, aho bigaragaye bakihutira kuhava bakimukira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga".

Yungamo ati "Ikindi ni uko abantu bakwiye gushyira imirindankuba ku nzu, kwirinda ibintu byose bikurura ibyago byo kwibasirwa n’inkuba nko kugama munsi y’ibiti, kwitwikira imitaka ifite ibyuma hejuru mu gihe imvura igwa, ibyo bakabigendera kure kandi bakirinda gucana za televiziyo, telefoni cyangwa radiyo mu gihe imvura irimo kugwa, kuko nk’umwe muri aba bana bapfuye, inkuba yamukubise arimo yumva radio yayishyize ku gutwi. Ibyo byose rero ni ibintu bishobora gukurura inkuba mu buryo bworoshye, tukaburira abantu kubyirinda".

Imirambo yahise ijyanwa kwa muganga ngo ikorerwe isuzuma mu gihe abahungabanye barimo abagore babiri, uw’imyaka 50 n’uwa 28 ndetse n’umusore w’imyaka 17, na bo barimo kwitabwaho kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka