Gakenke: Babiri bakubiswe n’inkuba bahita bapfa

Mu mvura yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 werurwe 2023, inkuba yakubise abantu babiri bahita bapfa, akaba ari umwana w’imyaka 4 n’umugabo w’imyaka 52 bo mu Karere ka Gakenke, mu Mirenge ya Gakenke na Muyongwe.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gakenke, Mukundente Clarisse, yemeje amakuru y’urupfu rw’umusaza Cyprien Musabyimana na Ndayishimiye Jean d’Amour, umwana w’imyaka 4, ndetse n’ibindi byangiritse.

Mukundente yagize ati "Nibyo koko iyi mvura yatangiye kugwa mu ma saa saba n’ubu iracyagwa, twagize impanuka ebyiri. Hari ikomeye aho umusaza w’imyaka 52 yakubiswe n’inkuba ahita apfa. Ikindi ni inka nayo yakubiswe n’inkuba yo muri uyu muryango".

Mukundente avuga ko ibi byabaye abanyeshuri bavuye ku ishuri, umusaza n’umugore we bavuye mu murima maze bahagarara mu gikari bareba uko igwa arinaho yamukubitiye.

Mukundente akomeza agira ati "Bari bahagaze ku muryango wa anegisi bareba uko imvura imeze, nuko iramuhitana."

Uyu musaza wari utuye mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Nganzo yari afite abana batanu bose hamwe bakaba bari umuryango w’abantu barindwi.

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wamaze kujyanwa ku bitaro bya Nemba, kugira ngo usuzumwe.

Usibye kuba uwo musaza yitabye Imana, uyu muyobozi avuga ko n’inzu ye yangiritse imiryango n’amadirishya bikangirika bikabije.

Mukundente ahumuriza umuryango w’uyu musaza ndetse avuga ko nk’ibisanzwe, haza gutegurwa ibikorwa byo gutabara abasigaye.

Ibisa nk’ibi kandi byabereye mu Murenge wa Muyongwe, aho umwana wapfuye yitwaga Ndayishimiye Jean d’Amour w’imyaka 4 y’amavuko, akaba na we yakubiswe n’inkuba. Naho mugenzi we Habineza Flavien yakomeretse ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rwankuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, avuga ko muri aka karere bagize ibyago ndetse agenera ubutumwa abaturage muri ibi bihe by’imvura ikabije.

Yagize ati: "Dutuye mu karere k’imisozi miremire ndetse hari n’ibice bikunze kwibasirwa n’inkuba. Ni yo mpamvu mu bihe by’imvura nk’ibi tugira inama abaturage yo kwirinda gukoresha imitaka, kugama munsi y’ibiti no kwirinda gukoresha telefoni mu mvura, kuko nazo ziri mu bikurura inkuba mu buryo bworoheje".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka