Gakenke: Babiri baguye mu mpanuka

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka babiri bahasiga ubuzima, umutandiboyi akomereka byoroheje.

Mu makuru Kigali Today ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste, yavuze ko iyo mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije aho umushoferi yananiwe gukata ikorosi, ayikubita ku mukingo.

Ati “Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, yari ipakiye ibiribwa binyuranye, ubwo yamanukaga mu muhanda Kirenge-Rushashi, ageze ahitwa mu Ruganda, bishobora kuba ari ukubera umuvuduko mwinshi yari afite, bimunanira gukata ayikubita umukingo”.

Arongera ati “Shoferi na nyiri umuzigo bahise bapfa, uwari kigingi akomereka byoroheje”.

Umushoferi witabye Imana yitwa Ndayambaje Innocent, mu gihe nyiri umuzigo na we witabye Imana ari Nyirabarihima Veneranda.

Gitifu Gasasa akomeza agira ati “Nyuma y’impanuka Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yaje ipima impanuka, imirambo ijyanwa mu bitaro bikuru bya Nemba, kigingi ahabwa ubuvuzi bw’ibanze ku Kigo nderabuzima cya Muhondo, nyuma biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Nemba, kugira ngo bamukurikirane barebe niba nta bindi bibazo afite”.

Uwo muyobozi arihanganisha imiryango yabuze ababo, ariko asaba n’abakoresha imihanda gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ibinyabiziga mu mihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abasigaye bihangane.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

karara yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Ntabwo ari ahantu wakwiruka niyo waba utikoreye. Ni feri yabuze byanze bikunze. Imodoka ni iy’umucuruzi wo kuri Base witwa Stiveni. Imana yakire ababuze ubuzima. Ikibabaje umugabo w’uriya mugore nawe yagonzwe na moto ahita apfa n’ubundi muri uriya muhanda ariko we yari hafi ya Rushashi.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Imana yakire ababurire ubuz8mabwabo muri iriyampanuka

Peter yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka