Gakenke: Ba Gitifu babiri bakurikiranyweho kwambura abaturage

Umwe muri ba Gitifu babiri b’utugari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe undi yarekuwe, umwe akaba akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya mituweli, undi agashinjwa kwaka abaturage ruswa, abemerera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo bayobozi ni abo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, aho umwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo, undi akaba uw’Akagari ka Va.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Ntezirizaza Faustin, yavuze ko abo bayobozi bamaze iminsi bafungiye kuri RIB Sitasitiyo ya Rushashi, umwe akaba yamaze gufungurwa nyuma yo kwishyura amafaranga yakekwagaho kunyereza.

Ati “Biri mu iperereza ariko nibyo koko, bamaze iminsi bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Rushashi, ariko Gitifu wa Va we yamaze kurekurwa n’Umushinjacyaha, nyuma yo kwishyura amafaranga ya mituweli y’abaturage agera ku bihumbi 600 yari yarariye. Ntabwo twari twamenya igikurikiraho, niba ari bugaruke mu kazi, harakurikizwa icyo amategeko ateganya”.

Gitifu Ntezirizaza yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo we akiri mu maboko ya RIB, aho agikorwaho iperereza, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’uko abaka ruswa, akabemerera kubaka mu buryo butemewe.

Ati “Arakekwaho kwaka abaturage amafaranga akabemerera kubaka, abo baturage baje ku murenge kutugisha inama nyuma y’uko uwo muyobozi yajyaga abasaba amafaranga, akabemerera kubaka mu buryo butemewe”.

Arongera ati “Nyuma yo kubona ko icyangombwa uwo muyobozi abaha cyo kubaka kitemewe, bagiye bamusaba kubasubiza amafaranga bamuhaye akayabima, ahubwo akabategeka kubaka bihishe kandi bakabikora vuba vuba, nibwo rero yafashwe ajyanwa mu bugenzacyaha, akaba akurikiranywe kuri icyo cyaha akekwaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka