Gakenke: Amarerero 19 yahawe ibikoresho bifasha gukangura ubwonko bw’umwana

Amarerero 19 yo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke, harimo ayo ku rwego rw’Umudugudu n’ayo ku rwego rw’ingo, yahawe ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’umwana.

Amarerero yahawe ibikoresho bifasha gukangura ubwonko bw'umwana
Amarerero yahawe ibikoresho bifasha gukangura ubwonko bw’umwana

Ibyo bikoresho birimo ibyifashishwa mu kwigisha abana gusoma, kubara, ibikinisho n’ibyo bifashisha mu kunoza isuku, aho Uwamahoro Marie Thérèse, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagaragaje ko bije kunganira mu buryo bwo kwita ku bana.

Yagize ati “Bizatuma abana barushaho kugana ayo marerero ari benshi kandi babikunze, bibabere imbarutso yo kongera ubumenyi mu buryo bwihuse banubake ubusabane hagati yabo, kuko ari ibikoresho bijyanye n’igihe”.

Ati “Turi mu rugendo rwo kubaka ubushobozi bw’amarerero ari hirya no hino mu Karere, binyuze mu ngengo y’imari gateganya buri mwaka yunganirwa n’uruhare rw’abafatanyabikorwa, bagenda batanga ibikoresho mu marerero amwe n’amwe byiyongeraho no guha ubumenyi abashinzwe kwita kuri abo bana. Ibyo bifasha mu kububakira ubushobozi butuma babasha gukurikirana umwana, akagira ubushobozi bituma akangukira ibintu by’ibanze, byamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi nko kubara no kwandika iby’ibanze, kwita ku isuku ye, gukina n’abandi bana n’ibindi”.

Abarezi bo muri ayo marerero banahuguwe mu buryo bwo kujya babikoresha
Abarezi bo muri ayo marerero banahuguwe mu buryo bwo kujya babikoresha

Akangurira ababyeyi kugira uruhare rufatika mu gufasha abana kwitabira amarerero, hagamijwe kubafasha kuyungukiramo uburere n’ubumenyi, bubategurira kwinjira mu bindi byiciro by’amashuri.

Ni mu gihe ababyeyi b’abana bitabwaho mu marerero bagaragaza impinduka zishingiye ku kuba babona aho babasiga hisanzuye kandi hatekanye, bitandukanye na mbere aho birirwaga bandagaye ku mihanda, bitewe n’uko batagiraga abo babasigira bagiye mu mirimo.

Aba babyeyi kandi barimo n’uwitwa Mukamabano Odette wo mu Murenge wa Nemba, agira ati: “Ku rwego rw’ikigero cy’imyaka yabo, usanga hari ibifatika abana bacu bagenda bamenya yaba mu kuvuga, gusoma ndetse no kubara, yaba Icyongereza cyangwa Igifaransa. Ibyo kandi bikajyana n’indyo yuzuye babaherayo ku buryo benshi muri twe nk’ababyeyi, aho tuba twiriwe dukora dushakisha ibitunga ingo, tuba tudafite impungenge z’aho baba basigaye”.

Visi Meya Uwamahoro ahamya ko ibi bikoresho hari icyo bizunganira mu kwita ku bana mu marerero
Visi Meya Uwamahoro ahamya ko ibi bikoresho hari icyo bizunganira mu kwita ku bana mu marerero

Mu Karere ka Gakenke, habarurwa amarerero 840 abarizwamo abana 28,263. Ayo marerero harimo ayo ku rwego rw’ingo (Home based ECDs), ayo ku rwego rw’Umudugudu (Community based ECDs), amarerero yo ku bigo by’amashuri ndetse n’ay’icyitegererezo.

Ibyo bikoresho byatanzwe na UNICEF ibinyujije mu muryango witwa Whole Family Initiative, byiyongeraho amahugurwa yahawe abarezi mu kubyifashisha bita ku bana.

Mu kurushaho guha umwana icyerekezo cy’imikurire myiza, uburere n’uburezi, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko buri Mudugudu ugira amarerero nibura atatu. Kugeza ubu ariko mu Karere ka Gakenke, imyinshi mu midugudu usanga ibarizwamo amarerero ari hagati ya rimwe cyangwa abiri.

Bamwe mu babyeyi basanga aya marerero kanini kuko abana bahabonera n'indyo yuzuye
Bamwe mu babyeyi basanga aya marerero kanini kuko abana bahabonera n’indyo yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka