Gakenke: Akazi bahawe kazabarinda ibishuko by’abasore n’abagabo

Urubyiruko rw’abakobwa rwiganjemo abakiri abangavu, ruvuka mu Mirenge yiganjemo igihingwa cya Kawa, ruraburira abasore baba batekereza kurugusha mu bishuko ko batabona aho bahera kuko akazi bahawe kabafashije kwigira.

Bamwe mu basaga 100, bari mu kazi ko kurobanura ikawa ku cyicaro cya Koperative Dukundekawa-Musasa, iherereye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, babwiye Kigali Today ko umurimo bakora ubatunze nyuma yo gukura amaboko mu mifuka bakitabira uwo murimo, ariko banenga bamwe muri bagenzi babo badashaka gukora ahubwo bagategerezwa gutamikwa, ari ho ngo usanga bagwa mu bishuko bibangiriza ubuzima.

Abo bakobwa biganjemo abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 17 na 25, bavuga ko akazi ko gutoranya ikawa muri Koperative hagamijwe kuyongerera uburyohe, kabafashije kubona icyo bakenera cyose, bakemeza ko nta musore watinyuka kubagusha mu bishuko.

Bavuga ko bagiye babona abakobwa benshi bangirijwe ubuzima biturutse ku mpano bashukishwa zitanafite akamaro, aho batanze ingero ku bagiye bashukishwa biswi, bombo, amandazi n’utundi duhendabana kandi bafite amaboko yo gukora bakigurira icyo bakeneye cyose.

Umwe muri bo witwa Uwingabire Clementine, yagize ati “Maze imyaka ibiri nkora muri iyi koperative, biramfasha cyane kuko bituma mbona ibyo nkeneye byose ntabisabye ababyeyi, binandinda ibishuko biri hanze aha. Hari abo mbona bashukishwa amandazi, twe ibyo dukenera turabyigurira tugatsinda ibyo bishuko”.

Arongera ati “Ku mafaranga arenga ibihumbi 40 mpembwa ku kwezi, nyakoresha neza kandi nkizigamira, kugira ngo nzabashe kugira igikorwa ngeraho mu myaka iri imbere, ntacyo mbuze. Abasore batekereza kunshuka ntabwo babigeraho. Iyo wakiriye impano z’umusore ni ho hava kugusuzugura agatangira kukubonerana mu bukene bikazakugaruka”.

Mugenzi we witwa Mukansengimana Louise, yagize ati “Maze imyaka ibiri nshaka imibereho hano muri Koperative Dukundekawa, icyo nakuyemo ni amatungo, kandi ngura icyo nshaka ntasabye ababyeyi cyangwa ngo mbe nagwa mu bishuko. Nta musore n’umwe wangusha mu bishuko nka bamwe mu bakobwa njya mbona badashaka gukora bagatungwa n’iby’abandi”.

Tuyishimire Joselyne ati “Mfite dipolome yanjye, narangije amashuri ndavuga nti, aho kugira ngo nicare mu rugo reka nze nsabe akazi, ndahembwa mfite amafaranga yanjye, ntawaza kunshuka ngo bishoboke, ubitekereza ntabwo azabigeraho. Abakobwa nibakure amaboko mu mifuka bakore bareke gusabiriza”.

Umuyobozi wa Koperative Dukundekawa, Célestin Mubera, yavuze ko muri koperative ayoboye, bafite urubyiruko rwinshi bahaye akazi, aho buri wese ahembwa amafaranga 1,300 ku munsi.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba mu bahabwa akazi ari urubyiruko, ari umwanya wo kururinda ubushomeri bwabashora mu ngeso mbi.

Ati “Dushingiye ku musaruro wa Koperative Dukundekawa-Musasa, buri mwaka duha akazi urubyiruko ruri hagati ya 400 na 600, aho turufasha kwiteza imbere bongerera ikawa ubwiza, abandi tukabafasha kwiga kuyitunganya, ibyo bikabafasha kuzamura imibereho yabo”.

Hakizimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, na we aremeza ko Koperative Dukundekawa yafashije abaturage baturiye iyo Koperative, by’umwihariko urubyiruko, aho rwahangiwe imirimo.

Ati “Ahazaza h’igihugu cyacu hashingiye ku bakiri batoya, ikinini ni uko bareka koza inzara gusa bakumva ko ntawe ubona icyo atavunikiye. Muri uyu Murenge wacu dufite amahirwe menshi, duhereye kuri iyi koperative Dukundekawa, hari n’inganda zindi, dufite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imirimo irahari urubyiruko niruze rukore rutere imbere, rwirinde gukira rutavunitse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka