Gakenke: Akarere kashoye akabakaba miliyoni 400 mu biraro bihuza imirenge

Mu rwego rwo gufasha abaturage mu migenderanire no guhahirana mu mirenge no mu tugari, Akarere ka Gakenke kujuje ibiraro bine by’icyitegererezo, bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 398,658,180.

Ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n'uwa Muyongwe cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 97
Ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n’uwa Muyongwe cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 97

Ni umushinga ako karere gaterwamo inkunga na kompanyi y’Abanyamerika yitwa Bridges to Prosperity (B2P), aho mu masezerano akarere gafitanye n’iyo kompanyi, ari ugutanga impuguke mu kubaka ibyo biraro akarere kagatanga ikiguzi cy’ibikoresho, kagahemba n’abakozi bubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yabwiye Kigali Today ko mu mihigo y’uyu mwaka, bari bahize ko bazubaka ibiraro bine aho byose byamaze kuzura.

Hari ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n’uwa Muyongwe, hakaba n’icyitwa Kabutimbo cyo mu Murenge wa Rusaza, gihuza abaturage bo mu Kagari ka Rurembo na Nyundo, hari n’ikiraro cya Gitwa gihuza abaturage b’Umurenge wa Minazi n’uwa Mataba, hakaba n’ikiraro cy’ahitwa ku Iterambere mu Murenge wa Gashenyi.

Bamwe mu abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko baruhutse ikibazo cyo kubura uko bajya mu masoko, aho kandi ibyo biraro bigiye kuzamura ubukungu bwabo nyuma yuko babagaho badashobora kugenderana.

Umwe mu baturage bahawe ikiraro cy’ahitwa ku Iterambere, avuga ko isoko ry’ibiribwa rya Base barireberaga hakurya y’aho batuye, ariko badashobora kurizanamo ibiribwa kubera kubura aho bambukira umugezi wa Base, n’uwambutse akajya gushaka akayira kareshya n’ibirometero bitatu.

Ati “Twaburaga uburyo twambuka ngo tugere muri ririya soko ry’ibiribwa rya Base, twarireberaga hakurya urijemo akajya gushakisha akayira ko kwambukiraho bimuvunnye kandi asesera agakoresha ibilometero bigera kuri bitatu, hehe no kubura aho tugurishiriza ibiribwa byacu, turakize pe, tugiye noneho guhinga dufite kuraje”.

Abaturage bishimiye ko babonye uburyo bazajya bagenderana
Abaturage bishimiye ko babonye uburyo bazajya bagenderana

Undi muturage wo mu Murenge wa Minazi ati “Kurema isoko rya Gakenke ntibyadukundiraga kubera umugezi munini wa Base wangijwe n’ibiza ufunga inzira, ubu ikibazo kirakemutse, ubuyobozi bwacu ni ubwo gushimwa buhora budutekerezaho”.

Visi Meya Niyonsenga, yavuze ko ibyo biraro bije kuzamura iterambere ry’abaturage, aho muri imwe mu mirenge imigenderanire n’imihahiranire yari yarahagaze kubera kubura aho abaturage bambukira, nyuma y’uko imwe mu migezi yagiye yangizwa n’ibiza.

Agira ati “Abaturage barasubijwe nyuma y’igihe kirekire imwe mu mirenge itagenderana, ugasanga biteye imbogamizi ku iterambere ryabo, ibi biraro bine twari twarabihize mu mihigo y’uyu mwaka, none turayesheje byose byamaze kuzura”.

Arongera ati “Nk’iki kiraro cya Gitwa gihuza abaturage b’Umurenge wa Minazi n’wa Mataba, abaturage bari bafite ikibazo kibakomereye cyo kuba nta buhahirane na buke bafite bwo kuba bahura na Mataba na Minazi, kurema isoko rya Gakenke ntibyabashobokeraga kubera umugezi munini wa Base wahangije bakabura inzira, icyo kije gukemura ibyo bibazo by’ubuhahirane”.

Hubatswe ibiraro bishya nyuma yuko ibisanzwe byari byarangijwe n'ibiza
Hubatswe ibiraro bishya nyuma yuko ibisanzwe byari byarangijwe n’ibiza

Yagarutse no ku kiraro cyitwa ku Iterambere avuga ko abantu bo hakurya y’umugezi wa Base, batashoboraga kurema isoko ry’ibiribwa rya Base aho baburaga uburyo bazana ibiribwa byabo, kugira ngo bigurishirizwe muri iryo soko.

Avuga ko iyo kompanyi ikomeje imikoranire n’Akarere ka Gakenke, ku buryo no mu mwaka utaha imikoranire yakomeza, gusa akarere kakaba gafite imbogamizi yo kubona amikoro, aho kagikomeje gushakisha uburyo kakemura ibibazo by’ibikorwaremezo bisigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka