Gakenke: Akarere kagiye kwishyura koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi”
Ikibazo cy’inyama za koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi” zatwitswe n’umukozi w’akarere ka Gakenke kimaze umwaka hafi n’igice kitarakemuka cyahagurukije komisiyo y’iterambere ry’ubukungu mu nama njyanama y’akarere kugira ngo gishakirwe umuti.
Mu biganiro byahuje abagize komisiyo y’ubukungu y’inama njyanama n’ubuyobozi bwa koperative kuwa gatatu tariki 29/08/2012, bumvikanye ko akarere kagomba kwishyura ibiro 207.5 by’inyama byatwitswe na koperative ikishyura umusoro (ibihumbi 10 ku kwezi) n’inyungu z’ubukererwe bwa buri kwezi bungana 1,25 % n’amande angana na 40 %.
Perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu mu nama njyanama y’akarere, Nkunzabera Slyvestre atangaza ko umukozi ushinzwe imisoro yakoresheje akarere amakosa yo gufunga ibagiro rya koperative kuko itari ifite uburenganzira bwo gucuruza inyama kandi mbere hose yarakiraga umusoro waryo.
Yakomeje avuga ko uwo mukozi yafunze ibagiro atabanje kubimenyesha ubuyobozi bwa koperative kandi ntiyubahiriza n’amategeko agenga imisoro n’amahoro agena iminsi 15 y’integuza mbere yo gufungira uwanze gutanga ipatante.
Ibi bikaba bigaragaza uguhubuka k’umukozi w’akarere wari ushinzwe imisoro n’amahoro; nk’uko byemezwa na Perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu mu nama njyanama y’akarere ka Gakenke.
Yongeraho ko atagombaga gufungirana inyama mu gihe ari ibintu bipfa bikagezaho zangirika zigatwikwa.
Perezida wa komisiyo kimwe n’abandi bajyanama ariko basanga koperative nayo yarakoze amakosa yo gucuruza inyama itabyemerewe muri sitati igenga koperative yabo.
Perezida wa koperative, Twahirwa Alexis, asobanura ko ibagiro ryagiyeho ku cyifuzo cy’ubuyobozi kandi akarere gakomeza kubashyigikira aho kabateye inkunga yo kuzana amazi n’amashanyarazi.
Kubera impamvu y’imikoranire myiza hagati ya koperative n’akarere, avuga ko bifuza ko bakwishyurwa gusa inyama zakwitse hatarimo indishyi y’akababaro n’igihombo bagize cy’amezi abiri bamaze badakora kuko batifuza kunaniza akarere bafata nk’umubyeyi wabo.
Uwitonze Odette, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere, ubukungu n’imari akaba n’umujyanama avuga ko inama njyanama n’akarere bakuyemo amasomo yo kubahiriza amategeko no gukurikirana ibibazo by’abaturage bigakemuka hakiri kare.

Yasabye inama njyanama y’akarere gukurikirana ibibazo by’abaturage iba yagejwejeho ikabikemura mu maguru mashya mu gihe n’abakoze amakosa baba bakiri mu kazi kugira ngo babiryozwe.
Agira ati: “Ibibazo by’abaturage bigezwa ku nama njyanama byajya bikemukirwa ku gihe. Mu by’ukuri, iki kibazo kimaze umwaka urenga. Ibaruwa yanditswe tariki 20/04/2011, iyo inama njyanama iza kuyiha agaciro ikabasubiza ku gihe byari kuba byarakemutse n’ababigizemo uruhare bari bagihari bakabiryozwa.”
Amavu n’amavuko y’ikibazo
Tariki 19/04/2011, umukozi w’akarere wari ushinzwe imisoro n’amahoro yafunze ibagiro rya koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi” ikorera mu Murenge wa Gakenke ririmo inyama kubera ubwumvikane bukeya bushingiye ku misoro.
Mu ibaruwa yo kuwa 20/04/2012, akarere kandikiye ubuyobozi bwa koperative bubasaba urutonde rw’ababazi bakorera muri iryo bagiro kugira ngo buri wese yishyure ipatante ariko ubuyobozi bwa koperative busubiza ko nta muntu ku giti cye ukorera muri iryo bagiro.
Bucyeye bw’aho, itsinda ry’abakozi batandatu bavuye ku karere bageze ku cyicaro cya koperative basiga batanze amategeko yo gutwika izo nyama bitewe n’uko zari zapfuye; nk’uko bitangazwa na Prezida wa koperative.
Kuri uwo munsi, ubuyobozi bwa koperative bwandiye umuyobozi w’akarere busaba kurenganurwa no kwishyurwa inyama zatwitswe ariko akarere kabitera utwatsi.
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias, yandikiye koperative tariki 04/05/2012 ayisaba gushaka ibyangombwa bibemerera kubaga no gucuruza inyama bitangwa n’akarere na RDB. Muri iyo baruwa kandi, yibutsa koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi” ko igihombo kitabazwa akarere.
Igira iti: “Tuboneyeho kubibutsa ko igihombo cya koperative kitabazwa akarere kuko cyatewe no kutubahiriza amategeko kandi tubibutsa kwishyura ipatente ya 2011 itarishyurwa kugeza ubu.”
Ubuyobozi bwa koperative bwabonye akarere gakomeje kubarenganya bwandikira inama njyanama tariki 10/05/ ariko ikibazo cyasuzumwe mu nama njyanama isanzwe iheruka guterana.
Inama njyanama y’akarere yasuzumye icyo kibazo, ifata umwanzuro wo kohereza komisiyo y’iterambere gukemura icyo kibazo maze ikazageza imyanzuro ku nama njyanama rusange ikagifataho icyemezo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kutubahiriza amategeko kwabo ntibyakabaye biryozwa akarere